The Ben yasinyanye amasezerano na Mavaka Music Label
Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin “The Ben”, ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe n’imwe mu mazu ashinzwe ibikorwa by’abahanzi n’ubuhanzi bwabo muri Amerika ya Mavaka Music Label.
The Ben asinye aya masezerano nyuma gato yo gukorana indirimo yise “Turikumwe”, yakoranye n’Umunyamerika Mike Ellison inakunzwe aho mu gace abarizwamo.
Byatumye ahita anashyira mu bahanzi b’ibanze bazaririmba mu gitaramo kizaba tariki 21/03/2012. Icyo gitaramo kikazagaragaramo abandi bahanzi bagiye bakomeye aho muri Amerika nka Jessica Care Moorer ndetse na Piper Carter.
Umujyanama mu by’umuziki wa The Ben aganira na Kigalitoday.com, yatangaje ati: “Kuwa Mbere w’icyumweru gishize, The Ben yasinye contrat na Mavaka Music Label ikaba ari inzu ya mubyara wa Akon ariko ikaba ihagarariwe na nyirarume wa Akon. Ubu Mavaka Music Label ifata The Ben nk’umuhanzi wayo”.
Abayobozi ba Makava Label banyuzwe cyane n’ijwi rya The ben, nk’uko Usanase yakomeje abitangaza. Ati: “Mavaka Music Label ifite abahanzi bagiye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga nka LYNX na THE BEN kuko batangajwe n’ubuhanga yaberetse mu by’ukuri. yakoze Test zose kandi arazitsinda bikaba indi ntambwe k’umuhanzi The Ben”.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
THE BEN BIG UP KOMEZAUBEREKEKO NATWEABANYARWANDA DUSHOBOYE KDITWESE TUKURINYUMA
Tha ben Courage kabisa ukomeze ugaragaze u Rwana muri Amerika!