Amaze imyaka ibiri akubita ibitwenge bidashira
Huug Bosse, umugabo uri mu zabukuru ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi ntiyari yahagarara guseka guhera mu mwaka wa 2010 kubera ikinya yatewe ubwo yabagwaga mu mayunguyungu.
Nolda, umugore wa Huug Bosse atangaza ko agenda yakira buhoro buhoro ibyo bitwenge by’umugabo we; nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The Daily Mail.
Akomeza avuga ko iyo utangira kuganira n’umugabo we, agusubirisha gukubita igitwenge bikakubabaza. Ibyo bitwenge bitarangira byatumye umuvandimwe we n’umukobwa be batakiza kumusura.
Huug Bosse we yemeza ko ikintu kimwe ari cyo cyonyine kimubuza guseka ubu. Icyo kintu ni indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Buholandi. Iyo indirimbo ije kuri televisiyo, agatwenge kagenda nka nyomberi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|