APR yishimiye kugaruka mu kibuga kwa Ndoli mbere yo gukina na Police
Umutoza n’abakinnyi ba APR FC baratangaza ko bishimiye ko umunyezamu wabo wa mbere, Ndoli Jean Claude, yakize imvune. Bidahindutse ashobora no kwitabazwa ku mukino uyihuza na Police FC kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko umutoza wayo Ernie Brandts yabitangaje.
Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday.com, Brandt yatangaje ko uretse Didier Sery umaze igihe kirekire yaravunitse, abandi bose bamaze neza ndetse ko baniteguye uwo mukino wo ku munsi wa 17 wa shampiyona, uza kubera kuri Stade Amahoro.
Ndoli Jean Claude yari yavunikiye mu ikipe y’igihugu ubwo yakinaga na Nigeria tariki 29/02/2012.
Umutoza yakomeje avuga ko impanga Kabange na Mbuyu Twite bose biteguye gukina 100%, nyuma yo gusiba umukino uheruka kubera amakarita abiri y’umuhondo Mbuyu yari afite naho Kabange we yari afite imvune mu ivi.
Brandts avuga ko amakosa bakoze batsindwa 3-2 mu mukino wabanje bayakosoye kandi ko abakinnyi be bifitiye icyizere cyinshi.
Ati: “Ubu ikipe imeze neza, kandi twakosoye amakosa yose yatumye dutakaza amanota atatu mu mukino ubanza, Ikindi kandi abakinnyi banjye bari bamaze iminsi bakina neza ariko kubona ibitego bikanga. Kuba rero twaratsinze Marine ibitego 7 kuri 1 mu mukino duheruka gukina, byongereye icyizere abakinnyi kandi ndizera ko batanga imbaraga zabo zose tugatsinda Police”.
Ku ruhande rwa Police FC irimo gushaka igikombe cya mbere mu mateka yayo, Umunya Serbia uyitoza Goran Kopunoviv, aravuga ko icyo akora ni ugutegura abakinyi mu mutwe cyane kurenza indi myitozo kuko ngo ikipe ye isanzwe imeze neza.
Goran yadutangarije ko n’ubwo hari abakinnyi batatu bataza kugaragara muri uwo mukino, barimo umunyezamu Ganza Alexis na Kaze Gilbert bafite amakarita abiri y’umuhondo na Uwimana Jean D’amour ufite imvune, yizeye kubona ababasimbura kandi akitwara neza.
Goran yemera ko APR ari ikipe ikomeye cyane ngo ariko mu mupira w’amaguru byose birashoboka ngo ashobora kongera agatsinda APR.
Ati: “APR ni ikipe ikomeye, ibyo nibyo bituma n’umukino uzaba ukomeye cyane,kandi ndahamya ko abazawureba bose bagomba kuryoherwa n’umupira mwiza. Nizeye abakinnyi banjye, kandi mu mupira w’amaguru byose birashoboka. Kuki se ntakongera ngatsinda APR, birashoboka cyane”.
Police igiye kwakira APR iri ku mwanya wa mbere n’amanota 34 mu gihe APR ifite igikombe giheruka iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 30, ikurikira Mukura iri ku mwanya wa kabiri nayo ifite amanota.
Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, Marine irakira Rayon Sport kuri Stade Umuganda, Espoir irakira La Jeunesse I Rusizi naho Isonga ikine na Mukura kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.
Ku cyumweru, Nyanza izakira AS Kigali I Nyanza naho undi mukinno w’umunsi wa 17 uzaba ukomeye uzahuza Kiyovu Sport izakira Etincelles kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|