Ruhango: amazu 6 yatwawe n’inkubi y’umuyaga

Amazu 6 yo mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyagisozi, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango yasenyutse ibisenge kubera umuyaga wahushye ku mugoroba wa tariki 18/03/2012.

Hangiritse amazu atatu n’ibikoni byayo bitatu ariko ayasigaye nayo ateye impungenge kuko nayo mu minsi mike ashobora kuba yagiye. Abatuye uyu mudugudu bavuga ko impamvu yateye aya mazu kugenda ari uko yubatswe nabi kuko nta migozi izirika ibisenge bashyizeho.

Umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu utuwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yo muri 1994 yasobanuye uko byagenze muri aya magambo: “Reka da twagiye kubona tubona umuyaga uje uteye ubwoba turiruka tukajya tubirebera kure ubwoba bwatwishe”.

Ibisenge by'amazu byaragurutse ubu biri ku gasozi
Ibisenge by’amazu byaragurutse ubu biri ku gasozi

Mukakarisa ni umubyeyi utuye muri uyu mudugudu ufite inzu yasenyutse igisenge uruhande rumwe. Agira ati “byageze ninjoro mbura uko mbigenza mfata abana mbasasira muri saro ahari hatwikiriye, ibintu byo nagiye kubibitsa mu baturanyi ngira ngo urabona ko mu nzu hera”.

Ubwo twandikaga iyi nkuru tariki 19/03/2012 ku gicamunsi uretse polisi y’akarere ka Ruhango yashoboye kuhagera nta zindi nzego zari zakahageze. Ku buryo wabonaga abagwiririwe n’aya mahano barushijeho kwibaza uko baza kubigenza.

Iyi nzu yo yatakaje igisenge cy'uruhande rumwe
Iyi nzu yo yatakaje igisenge cy’uruhande rumwe

Mu gihe bakiri mu gihirahiro barasaba inzego zibishinzwe kubatabara kuko ntaho bafite bakinga umusaya. Aya mazu bayubakiwe n’ikigega cya Leta cyita ku mibereho y’abacitse ku icumu (FARG).

Tumubajije icyo akarere ka Ruhango kagiye gukora kuri icyi kibazo, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, ku murongo wa telefone igendanwa yagize ati “ndumva ntacyo natangaza nonaha kuko sindagerayo, icyakora ubu ndi mu nzira njyayo”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NONE SE IMIRYANGO N’AMADIRISHYA NABYO BYAGURUTSE KO NTA BIRIHO?

mahirwe yanditse ku itariki ya: 20-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka