Tariki 30/01/2012, Bralirwa yatangije ku nshuro ya kabiri igikorwa cyiswe Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) kigamije guteza imbere abahanzi nyarwanda n’umuzika nyarwanda.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 30/01/2012 byagaragaye ko hari ibyaha byahungabanyije umutekano mu kwezi kwa Mutarama ariko bigatinda kumenyekana.
Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe bahuriye mu nama yabereye Addis Ababa muri Ethipia kuva tariki 29-30/01/2012, baganiriye ku ngamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika
Nyuma y’urugendo rw’iminsi itanu yagiriraga mu Rwanda, umuyobozi wungirije ushinzwe amajyambere arambye muri Banki y’Isi, Rachel Kyte, yavuze ko yashimye icyerecyezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gushyiraho politiki ziganisha ku kuzamura ubukungu.
Ikipe za Minisiteri y’Ingabo zarangije amarushanwa y’imikino inyuranye hagati ya Minisiteri n’ibigo byo mu Rwanda zirusha izindi. Tariki 29/01/2012, ayo makipe yashyikirijwe ibikombe n’imidari mu mupira w’amaguru, uw’intoki (volley ball na Basketball), mu gusiganwa ku maguru no koga.
Urubanza rwa Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside, tariki 30/01/2012, rwongeye gusubukura ku rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, herekanywa ubuhamya bwa videwo bwaturutse mu Bufaransa.
Kuwa Mbere tariki 30/01/2012, Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo n’umuryango w’Abakuru b’ibihugu by’Afurika, kubera uburyo Leta y’u Rwanda ishyira ingufu mu kurwanya indwara ya Malariya.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, uyu munsi tariki 30/01/2012, byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bizakoreshwa mu kwita ku barwayi ba SIDA n’ab’izindi ndwara z’ibyuririzi, ndetse n’inzu bizakoreramo.
Umutoza mushya wa AS Kigali, Kasambongo André, arifuza ko iyo kipe yakongera kujya mu ruhando rw’amakipe atsinda kuko aje kuyitoza iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Kalisa John a.k.a Kjohn azwi cyane muri Entertainment nk’umuntu uteza imbere abahanzi (promotion). Mu minsi ishize yaragaragaweho cyane kwibanda ku makuru y’umuhanzi Young Grace bityo bituma abantu benshi babyibazaho cyane.
Abaturage batuye umujyi wa Muhanga ariko mu gice kigaragara ko kikiri icyaro barinubira ko amafaranga basabwa gutanga buri mwaka ku butaka ari menshi.
Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari igeze ku munsi wa cyenda, mu mukino wari ukomeye kurenza indi, ku cyumweru tariki 29/01/2012, Musanze FC yatsinze Rwamagana City ibitego 2 ku busa ihita inayisimbura ku mwanya wa mbere.
Abaturage batuye aho Leon Mugesera akomoka mu mudugudu wa Gapfura, akagali ka Rusororo mu murenge wa Muhororo barifuza ko urubanza rwa Mugesera rwazaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha kuko bamufiteho amakuru menshi arimo n’ukuntu yangaga bene se abaziza ko nyina ari umututsikazi.
Mu gitondo cya tariki ya 30/01/2012, mu mujyi wa Nyamagabe ku kagega abaturage bavomaho amazi, indayi yarwanye na mugezi wayo bapfa umugabo bakizwa n’inkeragutabara.
Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe bwafashe icyemezo cyo guhagarika abanyeshuri 85 ku masomo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubujura kimaze iminsi kibasiye iki kigo.
Umunsi w’intwari wizihizwa tariki ya mbere Gashyantare, uyu mwaka uzizihirizwa ku rwego rw’umudugudu aho Abanyarwanda b’ingeri zose bazahura maze bakaganire ku butwali, ibiranga intwali ndetse n’amateka y’itwari z’u Rwanda.
Yayi Boni, umuyobozi mushya w’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) akaba na Perezida wa Benin, yavuze ko azakora uko ashoboye kugira ngo agarure amahoro muri Afurika.
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 28/01/2012, umugabo witwa Sebasaza Augustin wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso arututse mu karere ka Rulindo yageze i Shyorongi abura feri ahitamo gushyira imodoka mu muferege.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29/01/2012 Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ari kumwe n’umufasha we bakiriwe ku meza na minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi.
Isonga FC yabujije Etincelles kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona ku cyumeru tariki 29/01/2012, ubwo aya makipe yanganyaga ibitego 2 kuri 2 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri sitade Umuganda i Rubavu.
Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa n’umucungamutungo b’akarere ka Gatsibo, tariki 26/01/2012, bakatiwe ibihano kubera icyaha cyo kunyereza umutungo w’akarere mu myaka ya 2007 na 2008.
Perezida Kagame, tariki 29/01/2012, yateye igiti mu mwanya u Rwanda rwagenewe imbere y’inyubako nshya y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri Addis Ababa muri Ethiopia.
Sosiyete yitwa “Prime life insurance Ltd” igiye gufungura imiryango mu gihugu, ikazaba ikora ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Abantu bigaragambya mu murwa mukuru w’u Buholandi, La Haye, bategereje Paul Rusesabagina ugomba kugera muri iki gihugu, aho aributange ijambo mu muhango wo kwibuka Dr. Martin Luther King.
Umuryango w’abanyeshuri ba ISPG, ubarizwamo abanyeshuri 1.226, abakobwa 809 n’abahungu 418, usanga hari abakunzwe kandi bishimiwe cyane na bagenzi babo. Ni muri urwo rwego buri mwaka muri iki kigo hatorwa abakobwa 10 ba mbere bishimirwa cyane kurusha abandi.
Léon Mugesera yatangiye gushaka umwunganizi uzamwunganira mu rubanza rugomba gutangira mu minsi ya vuba, aho azaba yisobanura kuri dosiye y’ibirego yashyikirijwe urukiko ku gikorwa yakoze mu 1992 cyo gukangurira abantu gukora Jenoside.
kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri ishinze ibikorwa by’ikiremwamuntu muri Congo Brazzaville, yatangaje ko bashyizeho tariki 30/06/2012, nk’itariki ntarengwa yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda baba muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko akomeje kugirira mu gihugu Cya Ethiopia, yanatashye inyubako izakoreramo icyicaro cy’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, iri i Addis Abeba.
Perezida Kagame uri mu gihugu cya Ethiopia, uyu munsi tariki 28/01/2012, yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bagize komite ngena bikorwa y’umuryango NEPAD (Heads of State and Government Orientation Committee [HSGOC]).
Umusore witwa Niyibizi Andre ari mu maboko ya polisi akekwaho ko yaba ari we wishe nyina, Bwenge Perusi, witabye Imana mu ijoro rishyira tariki 28/01/2012 mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero.
Mu muganda wabereye mu karere ka Nyaruguru,uyu munsi tariki 28/01/2012, Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gushishikariza Abanyarwanda kurwanya imirire mibi n’indwara ziterwa nayo. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ku rubuga rwa twitter, yatangaje ko kugeza ubu imiryango igera ku 16,000 mu gihugu hose yugarijwe (…)
Ku inshuro ya kane ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyahembye ba rwiyemeza mirimo babaye indashyikirwa muri 2011 mu muhango uzwi ku izina rya Business Excellence Awards. Uwo muhango wabaye ku mugoroba wa tariki 27/01/2012 muri Serena hotel i Kigali.
Abanyeshuri bagera ku 3088 bahawe impamyabumenyi zo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Muri uyu muhango wabaye tariki 27/01/2012, kaminuza yanatanze impamyabumenyi za dogitora (doctorat) y’icyubahiro ku bantu babiri bagiriye u Rwanda akamaro.
Mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage b’akarere ka Musanze ububi bw’ibiyobyabwenge no kubasaba uruhare rwabo mu kubikumira cyabaye tariki 27/01/2012 mu murenge wa Kinigi, Polisi y’igihugu, yamennye litiro 49 z’inzoga z’inkorano n’amashashi 48 ya chief warage.
Mu kiganiro cyo kumurikira abaturaga ba Gakenke ibyo akarere kagezeho hagaragaye ibikorwa byinshi bishimishije ariko imitangire ya servise iracyari hasi mu bice bimwe na bimwe nk’uko abaturage babigaragaje.
Mu ruzindiko Perezida Kagame yagiriye mu gihugu cya Uganda muri iki cyumweru yanasuye uruganda ritwa Quality Chemicals Factory rukora imiti ivura malariya anarwemerera ko u Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti yarwo.
Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya Tina muri filme ye yise “Ubuzima ni Gatebe Gatoki” aratangaza ko iyi filime izasohoka mu cyumweru gitaha, tariki 30/01/2012, yuzuye inyigisho zigamije kubaka umuryango nyarwanda.
Umuryango w’ibihugu bya’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 26/01/2012, wasinyanye amasezerano n’ikigo gikora ubushakashatsi ku iterambere rya Afurika (Nordic Africa Institute [NAI]) kugira ngo mu bushakashatsi gisanzwe gikora gitange umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.
Ngirabacu Desiré, umuforomo ku ivuriro “Gira ubuzima” riri mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, kuva mu gitondo cya tariki 26/01/2012, yaratorotse nyuma yo gutera urushinge umugabo witwa Muhigana Alphonse agahita ahasiga ubuzima.
Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Musanze yateranye tariki 27/01/2012 yafashe icyemezo cyo kwirikana burundu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, Iyamuremye Jean Damascène, azira gutwara gutwara amafaranga miliyoni abaturage bari barabikije muri SACCO y’umurenge.
Nyuma y’iminsi itatu ari mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa gatanu tariki 27/01/2012 Perezida Kagame yageze muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) izaba tariki 29 na 30/01/2012.
Ikigo cy’uburezi cyo mu Buhinde cyitwa SRI SAI Group, tariki 26/01/2012, cyatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda.
Umusore w’imyaka 20 ukina mu ikipe yitwa Benediction Club, ni we wasize abandi mu isiganwa ry’amagare Musanze-Muhanda ryabaye tariki 27/01/2012.
Mu rugendo bateganya kugirira ku cyicaro cya FIFA tariki 30/01/2012, Abayobozi ba FERWFA bafite byinshi bazasaba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Sep Joseph Blater, gutera inkunga umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda baba muri Uganda mu gitondo cy’uyu munsi, muri Hotel Serena, mu mujyi wa Kampala, Perezida Kagame yababwiye ko kuba asuye Uganda ishuro eshatu muri iyi minsi bidatangaje kandi ko nta n’ikibazo kirimo.
Nubwo kubaka amashuru y’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) bitajyanye no kubaka ubwiherero nk’uko byari bitegenyijwe, ababishinzwe baratangaza ko imbaraga bari basigaranye nyuma yo gusoza kubaka ibyo byumba, bagiye kuzimarira mu kubaka ubwo bwiherero maze bukarangira vuba.
Umuti witwa DRACO wavumbuwe n’umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika waba ugiye gushyirwa ahagaragara ugatangira gukoreshwa mu buvuzi bw’abantu. Ibi byatangajwe nyuma yo gukorera igerageza ry’uyu muti ku mbeba bagasanga ushobora kuvura indwara zose ziterwa na virus harimo na SIDA.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko bwiteguye gufasha urubyiruko rwo muri aka karere rurangije amasomo y’imyuga Iwawa.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoreye impanuka mu muhanda uva i Kigali werekeza i Huye nyuma yo guta umuhanda ikagonga ibiti biri ku nkengero zawo. Abantu batatu yari itwaye bose bavuyemo ari bazima ariko umwe yakomeretse byoroheje.