FDLR na Mai Mai bafashe bugwate abantu 108 mu kiyaga cya Edouard

Umutwe wa FDLR wafashe bugwate ubwato butandatu bwari butwaye abantu 18 bumwe bumwe bambukaga ikigobe cya Tchondo kiri mu kiyaga cya Edouard. Barasaba amadorali y’Amerika 50 kuri buri muntu kugira ngo babarekure.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2012, umutwe wa M23 utangiye imirwano muri kivu y’amajyaruguru. Umutwe wa FDLR na Mai Mai nabo batangiye kumvikana ku buryo bakwigarurira inkengero z’ikiyaga cya Edourd gikorerwamo uburobyi bw’amafi kiri hagati y’ubutaka bw’agace ka Lubero na Rutshuro muri Kivu y’amajyaruguru ariko hagati aho abaturage nibo bisasiwe n’ingaruka z’icyo kibazo cy’umutekano muke.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze zo muri ako gace atarangaza ko mu rukerera rwa tariki 12/08/2012 humvikaniye imirwano y’amasasu ubwo umutwe wa Mai Mai warasaga ku ngabo za FARDC zisanzwe zifite ibirindiro muri ako gace.

Kuva aho batangiye kumisha amasasu muri ako gace byateye umutekano muke mu baturage bituma bamwe muri bo bava mu byabo bahunga bakiza magara yabo.

Imiryango y’abaturage igera ku 1330 yari ituye mu duce twa Nyakakoma, Kamandi na Lunyasenge yahunze iva mu byabo yerekeza mu gace ka Lubero ihunze uwo mutekano muke ; nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Inyeshyamba za FDLR kandi zirakekwaho kwica abacuruzi 11 bakomoka mu gace ka Kashuno, akarere ka Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, tariki 10/08/2012; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa batayo ya 1002 ya FARDC ndetse n’abagize imiryango itegamiye kuri Leta.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka