“Kuza kwa Rayon Sports i Nyanza bizatuma ireka kubaho bya mbarubukeye”- umuyobozi wa Nyanza

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, asanga ikipe ya Rayon Sports niramuka ije kuba mu karere ka Nyanza bizatuma iyi kipe igira imibereho myiza iturutse ku nkunga akarere kazayigenera.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabitangaje nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko ikipe ya Rayon Sports isanzwe iba mu mujyi wa Kigali, yaba igiye gusubira mu karere ka Nyanza aho yahoze mbere yo kwimukira i Kigali.

Mu ikipe ya Rayon Sports hamaze iminsi havugwamo ibibazo bitandukanye biterwa n’amikoro make birimo no gutinda guhemba abakinnyi.

Murenzi Abdallah we asanga iyi kipe niramuka ije mu karere ka Nyanza ibi bibazo bizashira ndetse Rayon Sports ikongera ikagira ishema. Ati “ni ikintu cyagarura ubuzima bw’umupira w’amaguru ukomeye mu karere, ni n’ibintu byagarura ubuzima bwo kureka kubaho bya mbarubukeye ku ikipe ya Rayon Sports. ”

Icyemezo cyemeza niba Rayon Sports izasubira i Nyanza cyangwa izaguma i Kigali kizafatwa mbere y’uko inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda iterana tariki 09/09/2012.

Rayon Sports iramutse isubiye mu karere ka Nyanza siyo kipe isanzwe ikomeye mu Rwanda yaba ituye mu karere. Ikipe ya Mukura, imwe mu makipe amaze igihe kirekire akina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona mu Rwanda ituye mu karere ka Huye naho ikipe ya Etincelles iri mu karere ka Rubavu.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rayon Sports we appreciate Rayon sport team cause they return back home where they came from. we wish them to show us what they showed us at first.

mundere karim yanditse ku itariki ya: 19-08-2012  →  Musubize

Umuyobozi w’Akarere kacu Abdallah turamukunda cyaneeee!! Ubu dufite public lights, imihanda y’abanyamaguru, amazi meza, amashanyarazi,...none utuzaniye Rayon Sports? Perezida wacu azakugororere kuko uri Intwari mu Ntore z’Abadahigwa

Kabanda yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka