“Bikojeje isoni kurushwa n’umunyamahanga kumenya ibyiza by’iwanyu”- AERG IMANZI

Umuryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza (AERG IMANZI) bavuga ko bikojeje isoni kurushwa n’umunyamahanga kumenya ibyiza byo mu gihugu cyawe cyane cyane mu birebana n’amateka n’umuco bikiranga.

Abo banyeshuli babivuze tariki 11/08/2012 ubwo bari bamaze gusura inzu ndangamurange y’u Rwanda iri mu karere ka Huye bivuye ku gitekerezo cyatanzwe na bamwe muri bagenzi babo.

Nk’uko abo banyeshuli babivuze ntabwo bikwiye ko umunyamahanga arusha umwenegihugu kumenya amateka n’umuco by’igihugu cye cy’amavuko. Bibayeho byaha bikojeje isoni ndetse harimo n’uburangare bukabije nk’uko abagize umuryango wa AERG-Imanzi bakomeje babitangaza.

Umwe muri abo banyshuli witwa Kayigamba Geras avuga ko bumwe mu buryo urubyiruko rwakoresha kugira ngo rumenye amateka y’uko Abanyarwanda ba kera babagaho ari ugusura inzu ndangamateka z’u Rwanda. Muri izo ndangamateka avuga ko ariho umuntu abasha kwihera amaso ibimenyetso by’amateka y’u Rwanda rwo hambere kurusha uko yabyumvana abandi babivuga.

Gusura inzu ndangamurage y'u Rwanda byabunguye byinshi batari bazi ku mateka n'umuco by'u Rwanda rwo hambere.
Gusura inzu ndangamurage y’u Rwanda byabunguye byinshi batari bazi ku mateka n’umuco by’u Rwanda rwo hambere.

Agira ati: “umuco n’amateka by’igihugu ni ibintu bikomeye cyane kuko ni nabyo shingiro ry’iterambere kuko umuntu iyo atazi aho yavuye ntiyamenya niyo ajya mu nzira y’amajyambere”.

Igikorwa cyo gusura inzu ndangamurage y’u Rwanda abo banyeshuli bakoze bavuga ko wabaye umwanya mwiza wo kuruhura mu mutwe no kongera gutekereza uko barushaho kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazashobore kugira icyo bigezaho mu buzima.

Nk’uko abo banyeshuli babivuga iteka iyo bahuye bahuzwa no gusabana, kwishima no gusangira ibitekerezo byabafasha guhangana n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abo banyamuryango ba AERG-Imanzi ngo iyo bahuye bagirana ibihe byiza bikabarinda kwiheba ahubwo bakigira hamwe icyabafasha gutera imbere no kwigirira icyizere cyo kubaho kandi neza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igihugu kidafite umuco kiracika niyo mpamvu urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kurushaho kumenya amateka n’umuco byarangaga abakurambere barwo bo mu bihe bya kera.

yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka