Irlande: Ishusho ya Yesu yagaragaye ku giti cyatemwe
Mu gihugu cya Irlande (mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umugabane w’Uburayi), mu marimbi y’umujyi wa Belfast, hagaragaye ishusho bavuga ko ari iya Yezu Christu.
Abaturage ba Belfast muri Irlande bavuga ko iyo shusho ari iya Yesu kuko basanzwe bayibona muri za Kiriziya isa nk’uko igaragara ku giti cy’ahatemwe mu minsi ishize.
Ubwo barimo gusukura irimbi ry’uwo mujyi wa Irlande, abakozi bashinzwe isuku muri Belfast bamaze gutema igiti cyari cyarakuriye ku mva y’umugore witwaga Rebecca Steven, maze babona ishusho ya Yesu ihise igaragara aho igiti kivuye, nk’uko ikinyamakuru irishcentral.com cyabigaragaza mu ga filimi kafashwe.
Abantu amagana n’amagana barimo guhurura bajya mu mujyi wa wa Belfast kureba ishusho ya Yesu, bavuga ko ari ibonekerwa ribaye muri uwo mujyi.

Ikinyamakuru irishcentral kivuga ko atari ubwa mbere habayeho ibonekerwa ku bice by’igiti cyatemwe, kuko no muri kamena mu mwaka wa 2009, kuri Paruwasi ya Mary Parish Church mu mujyi wa Rathkeale babonye ishusho ya Bikira Mariya akikiye umwana.
Ku biti byatemwe niho Abanya-Irlande bamaze kubonekerwa inshuro zirenga imwe, ariko ngo siho honyine kuko ku nkuta z’inkombe zitwa Cliffs of Moher icyo gihugu gihana n’inyanja ya Atlantika, naho abakerarugendo bigeze kuhabona ishusho ya Yesu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Amen muvandi
haricyo bitubwira nubwo dusobanukirwa dutinze
Abadasenga murasigaye,kuko igihe kiri bugufi
iki gihugu gifite imigisha ariko nibasenge cyane bamenye icyo Imana ishaka kubabwira kuko nta kintu Imana ikora kidafite impamvu.
MBEGA MWEBWE! GUSA AMEN!KOKO YEZU AJE AKENEWE ICYAMPA AKABA ARIWE WUKURI!
Mes chers amis, faut pas croire en tout ce que photoshop nous met sous les yeux.