MINICOM na RCA barasubiza ibibazo ku mikorere ya koperative na SACCO

Binyuze ku rubuga rwa twitter, kuva saa kumi zo kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ifatanije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) baratanga ibisobanuro ku bafite ibibazo ku mikorere y’amakoperative na SACCO mu Rwanda.

Ababyifuza bose barabaza ibibazo cyangwa batange ibitekerezo bakoresheje ikimenyetso #AskMinicom.

Minisitiri Francois Kanimba uyobora MINICOM na Damien Mugabo uyobora RCA ndetse n’abandi bakozi muri izo nzego zombi bafite amakoperative na SACCOs mu nshingano zabo barasubiza ibibazo bibazwa.

Iki kiganiro cyiswe Baza MINICOM kiramara amasaha abiri, kuva saa kumi kugera saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba, gifite insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’amakoperative mu Rwanda”.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka