Sosiyeti ikora ubushakashatsi n’ubucukuzi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro yitwa Desert Gold iratangaza ko ubushakashatsi imaze iminsi ikorera mu Rwanda bwerekanye ko ahitwa Rubaya mu ntara y’amajyaruguru habonetse zahabu.
Kuwa mbere tariki 06/02/2012 ubwo minisitiri w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philbert yasuraga urubyiruko rwo mu karere ka Burera yarugabiye inka imwe y’inzungu y’ishashi yenda kwima.
Abaturage batuye akagari ka Tyazo mu murenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga baranyomoza amakuru yanditswe n’ikinyamakuru Le Prophete ku ruganda rusya amabuye rwa sosiyete y’ubwubatsi, Fair Construction, ruri ahitwa mu Nkoma ya Nkondogoro.
Abatuye mu karere ka Ngororero bakomeje kwerekana byinshi ku byo bazi ku byaha Leon Mugesera aregwa kandi barifuza ko ubutabera bwazamuzana aho yakoreye ibyaha.
Abaturage batuye mu Kagari ka Cyarwa ko mu Murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye barasaba ko hagira igikorwa mu kurwanya ibisambo byambura abantu nijoro bikomeje kwiyongera muri ako gace.
Nyuma yo gutwara igikombe cyitiriwe Intwari ku cyumweru tariki 05/02/2012, Police Handball Club yesheje umuhigo wo kwegukana ibikombe byose bikomeye byakiniwe ku butaka bw’u Rwanda mu mukino wa Handball mu mwaka w’imikino wa 2011.
Nyuma yo gusaba imbabazi mu nyandiko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Nizeyimana Emmanuel, yaje kurekurwa ku mugoroba wa tariki 06/02/2012, anakurirwaho igihano cyo gusezerwa ku kazi kubera imyitwarire igayitse ku muyobozi.
Umuryango wa Leon Mugesera uherutse koherezwa mu Rwanda n’inkiko zo mu gihugu cya Canada kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho, ukomeje gusaba Leta ya Canada kwohereza vuba indorerezi mu Rwanda mu rwego rwo kwirebera uko afashwe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahakaniye irya Tanzania (TFF) ko umukino wo kwishyura ugomba kuzahuza Simba na Kiyovu Sport muri Confederation Cup wakigizwa inyuma.
Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda aremeza ko kuva tariki 04/02/2012, Major René Ngendahimana ari we muvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda.
Ubusanzwe iyo umuntu avuze kanseri ifata amabere abantu benshi bakunze guhita batekereza ku gitsina gore gusa ariko si byo na gato kuko n’abagabo na bo iyo ibagezeho itabarebera izuba.
Hari hashize igihe kirenga amezi atatu humvikana Radiyo nshya mu Rwanda ivugira ku murongo wa 98.7 FM ariko itagira izina. Iyi Radiyo yatangiye ishyiraho imiziki gusa nyuma iza no gutangiza amakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko abantu benshi ugasanga bifuza kumenya izina ryayo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06/02/2012, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi kubera imyitwarire igayitse ku muyobozi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNCHR), riratangaza ko rikomeje guhangayikishwa na raporo zivuga ko Abanyekongo bakuwe mu byabo bakomeje gukorerwa ubwicanyi n’imitwe yitwaje ibirwanisho irimo FDLR.
Manirahari Jean de Dieu wo mu murenge wa Giti, mu kagari ka Gatobotobo mu mudugudu wa Kabacuzi ari mu maboko y’ubutabera kubera kwica nyina umubyara witwaga Mukamana Esperance amukubise ifuni mu mutwe.
Umugabo witwa Rudacogora wo mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Muko mu kagari ka Ngange ari mu maboko ya polisi azira kuruma mugenzi we, Mbanzendore Wellars, amukuraho ibitsike byo ku jisho.
Abaganga bo mu gihugu cya Perou basuzumye umwana w’imyaka itatu basanga atwite undi mwana w’umuhungu.
Ikamyo yo mu gihugu cya Tanzaniya yakoze impanuka, tariki 05/02/2012, mu Rwamenyo mu murenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke umushoferi na kigingi we bahita bitaba imana.
Nubwo hakiri gukorwa ubushakashatsi ku buryo bwo kwigisha hahuzwa ibyigwa n’ibyo abanyeshuri babamo (problem situation based learning), Sebaganwa Alphonse, umwarimu mu ishuri rikuru nderabarezi (KIE) ubu uri gukorera impamyabushobozi ihanitse ya dogitora ku bijyanye n’iyo myigishirize mu Bubiligi, avuga ko Leta y’u Rwanda (…)
Itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa n’Abanyamerika bakora ubushakashatsi ku cyorezo cya Sida i Montpellier mu Bufaransa bavumbuye ibintu byorohereza virusi itera Sida kwinjira mu turemangingo bita Lymphocyte T CD4 dufasha umubiri gukora abasirikare bawurinda. Utwo turemangingo ni two virusi itera Sida ibanza kumunga (…)
Nyuma yo kunguka ishami rishya ryo gufasha abaturage bahivurizaga baturuka mu duce twa kure, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gahombo giherereye mu karere ka Nyanza buravuga ko bukeneye abandi bakozi kugira ngo service batanga zikomeze kugenda neza.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba bagiye kubona uruganda rutunganya umuceri ruzabafasha kutazongera guhendwa na ba rwiyemezamirimo babaguriraga umuceri ku giciro gito kubera ko waba udatonoye.
Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka Stade Huye iherereye mu ntara y’Amajyepfo cyamaze kurangira kuko ikibuga cyamaze gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere (artificial pitch).
Abakinnyi ba Volleyball bakiri batoya cyane cyane abakiri mu mashuri bashimishijwe n’irushanwa ryo kurwanya Malaria ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino waVolleyball mu Rwanda ifatanyije na Imbuto Foundation kuko bahavanye ubumenyi bwinshi no gutinyuka amarushanwa.
Kitoko yagiriwe ikizere cyo gutorwa mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana muri PGGSS season 2 ariko nk’uko ubushize byagenze, uyu mwaka nabwo ntazitabira aya marushanwa.
Ubwo batangazaga amazina y’abahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatanira gutsindira PGGSS season 2, abantu benshi batunguwe no kumvamo Danny Nanone ariko sio bonyine kuko nawe ubwe byamutunguye.
Nyuma yo gusura urukiko mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (ICTR), Abambasaderi 8 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashimye akazi urwo rukiko rukora ko guca umuco wo kudahana no kwirinda ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagira ahandi iba ku isi.
Isonga FC yatunguye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3 kuri 1 mu mukino umwe gusa wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 04/02/2012.
Umugabo witwa Harerimana Stany wo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, kuva tariki 04/02/2012, yaratorotse amaze gutema murumuna we witwa Hakizimana Robert mu mutwe bapfa igitoki.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bagaragaye ku rutonde rw’abakobwa bishimirwa kurusha abandi mu ishuri rikuru ry’uburezi (ISPG), ntibishimiye uburyo abana babo bagaragaye kuri uru rutonde rwasohotse kuri Kigalitoday.com. Byatumye batangira kugeza ibirego byabo kubuyobozi bw’ikigo.
Kuva ku mugoroba wo kuwa Kane, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya E.S Mutendeli, abarimu babiri n’animateri bari mu maboko ya Polisi, bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Bibaye nyuma y’iminsi micye abanyeshuri barenga kuri 200 bari bahawe ishuri muri iki kigo birukanwe.
Mu nama rusange y’abashumba b’itorero ADPR yari ihuje abaturutse mu ndembo zose zo muri iri torero mu gihugu, tariki 03/02/2012 ku rusengere rw’ADPR-Nyabisindu mu mujyi wa Muhanga, habaye ukutumvikana ndetse n’imyigaragambyo hagati y’abashumba b’iri torero ndetse n’abandi biyita abashumba baryo batavuga rumwe na bo.
Abatuye umugudugu w’ubutatu mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo bashyize bava ku izima bemera ko igiti bise icy’ubutatu kubera amateka yacyo gitemwa bakabona uko bahabwa amashanyarazi.
Mu rukerera rwa tariki 03/02/2012, umugore witwa Claudine Yambabariye wo mu mudugudu wa Nyabimata akagari ka Ruli umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, yatemye umugabo we, Leon Sebaganwa, w’imyaka 31 y’amavuko babyaranye imbyaro ebyiri amuziza kutamugurira telefoni igendanwa.
Nubwo nta bushobozi afite bugaragara, umusaza Hamada Kamazi wo mu mudugudu wa Rwaza, akagari ka Rwaza, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu arera abana bagera kuri 57 mu nzu imwe ari wenyine.
Nyuma yo kubona Visa ibemerera kujya gukina mu gihugu cya Algeria, Kwizera Pierre Marshal na Ndamukunda Flavien, bazahaguruka mu Rwanda kuri icyi cyumweru, tariki 05/02/2012, bagiye gukinira Al Milia yo muri icyo gihugu.
Murebwayire Rehema wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange, kuva tariki 03/02/2012, akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana, akamukubita kugeza ubwo abaye intere.
Joseph Lititiyo Afata yahawe uruhushya rwo gutangira akazi ku mwanya w’umuyobozi w’igenamigambi n’ishoramari mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL).
Abanyamabanga shingwbaikorwa b’imirenge ya Kiramuruzi, Rwimbogo na Kabarore bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano hamwe n’ubufatanyacyaha bw’ubuhemu bakoze mu mwaka wa 2010.
Ku mugoroba wa tariki 03/02/2012 muri Serena Hotel, hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abahanzi 20 bazatoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) season 2.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirashinjwa kudashyira igitutu ku mpunzi z’Abanyarwanda baba muri Zambia kandi itariki ntarengwa y’irangira ry’ubuhunzi ku Banyarwanda (30/06/2013) igenda yegera. UNHCR ngo yita cyane ku kibazo cy’impunzi z’Abanyagola n’Abanyaliberiya ziba muri Zambia kurusha uko ryita (…)
Ubutaka bwo ku gasozi kari mu mudugudu wa Kibingo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bugenda burigita ku buryo ubu bumaze kumanukaho metero ebyiri ugana ikuzimu. Iki kibazo cyatangiye kugaragara mu mpera z’umwaka wa 2011.
Abakorera ibikorwa mu mujyi wa Kigali (KCC), byaba ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, barasaba ko hajya habaho ibiganiro no gusobanurirana mbere yo gufata ibyemezo, mu rwgo rwo kwirinda kugonganisha inzego kuko abaturage aribo babihomberamo.
Ingengo y’imari y’agateganyo y’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba iragaragaza ko ibikorwa n’imishinga byakorerwaga abatuye iyo Ntara bizagabanuka mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2012/2013.
Umusore witwa Kazungu n’inshuti ze ebyiri z’abakobwa basabiwe kwirukanwa mu Mudugudu witwa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya muri Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana bazira ko ngo bajya bakorana imibonano mpuzabitsina.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi , François Kanimba, uyu munsi tariki 03/02/2012, yafunguye ku mugaragaro inyubako yagenewe gucururizwamo ibihangano by’abanyabukorikori b’Abanyarwanda biturutse hirya no hino mu gihugu yitwa IKAZE SHOW ROOM.
Seraphine Mukamurigo w’imyaka 43 wo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango y’amavuko yabyaye umwana mu ijoro rishyira tariki 03/02/2012 ahita amuta mu musarane wo murugo rwe.
Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Adrian Edwards, yatangaje ko uyu muryango utishimiye na gato uburyo inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wa FDLR zikomeje gukorera iyicarubozo impunzi zavanywe mu byazo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umunyamideli, Claude Ndayishimiye, n’umufasha we Courtney Alisha Cole bibarutse umwana w’umuhungu mu bitaro bya Example Good Samarithan mu mujyi wa Denver muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 01/02/2012.