Indege za gisirikare za Uganda zari zazimiye zabonetse
Indege zo mu bwoko bwa kajugujugu z’igisirikare cya Uganda zari zazimiye zabonetse tariki 14/08/2012 ku musozi wa Mount Kenya muri Kenya. Abatabazi bo muri icyo gihugu batangaje ko babonye imibiri ibiri y’abazize iyo mpanuka.
Uretse iyo mirambo ibiri, abo batabazi bavuga ko hari na bamwe mu barokotse iyo mpanuka bashoboye kubona. BBC yatangaje ko gisirikare cya Kenya cyatangaje ko imwe muri izo kajugujugu za Uganda yahiye igakongoka naho indi igahagama ku musozi.

Izo kajugujugu zari zahagurutse muri Uganda ari enye zerekeje mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Somaliya mu bikorwa by’ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika zifasha Leta y’inzibacyuho y’icyo gihugu kurwanya umutwe wa Ali Shababu.
Imwe muri zo yashoboye kugera mu mujyi wa Garissa muri Kenya nta kibazo, indi biba ngombwa ko igwa nyuma yo kugira ibibazo.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nkunda amakuru meza mutugezaho
Birababaza kubona umuntu utuye ku isambu ye abura nibura intungamubiri zikomoka ku mbuto. Tera ibiti by’imbuto Ntibisaba imirimo myinshi. Reka nshimire na Kigali to day idufasha kubona amakuru agezweho.
Gusoma inkuru zanditse nibindi nabakeneraho birimo ubumenyi kugituba ok merci