Gukoresha imoso ntabwo ari ikibazo, guhatirwa kubireka nibyo kibazo gikomeye
Abahanga mu bijyanye n’imyitwarire ya muntu batangaza ko kuba umwana yatangira kwiga gukoresha ibintu bitandukanye akoresha imoso nta kibazo bishobora kumutera mu bihe bizaza. Ahubwo ibibazo ashobora kubiterwa no kumuhatira gukoresha indyo.
Mu Rwanda no ku isi muri rusange hari abantu batandukanye kandi b’ibyamamare bakoresha imoso. Ku bantu bose batuye isi, abagera kuri 12% nibo bakoresha imoso. Ibyo byatumye banagenerwa umunsi mpuzamahanga uba buri mwaka tariki 13/08.
Abantu batandukanye usanga bumva ko gukoresha imoso ari ibintu bidasanzwe ku buryo bashobora kubifata nk’uburwayi cyangwa se ikindi kibazo gikomeye umuntu yahuye nacyo mu buzima.
Mu mashuri amwe n’amwe usanga abarimu cyangwa ababyeyi bakubita abana kubera ko bakoresha ukuboko kw’ibumoso mu gihe bari kwiga kwandika, babahatira gukoresha akaboko k’iburyo nk’uko bisanzwe ku bandi bantu.
Sezibera Vincent, umuganga wize ibijyanye n’imyitwarire ya muntu (psychologie clinique) akaba n’umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda avuga ko kuba umwana yakwandikisha imoso ntaho bihuriye no kuba atazagira icyo yimarira mu buzima.

Agira ati “umwana wandikisha akamoso cyangwa akaryo no kuba yaba ikigoryi cyangwa kutagira ubwenge ntaho bihuriye”. Akomeza avuga ko uburyo umuryango ufata uwo mwana aribyo bishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima.
Agira ati “…kuba wafata inkoni ukamukubita cyangwa se bagenzi be bakamuseka urumva ko hazamo ikintu cyo kugira isoni, ikimwaro (humiliation), umwana ntabe yagira ubushobozi bwo kwigaragaraza mu bandi”.
Yongeraho ko ibyo bishobora gutuma umwana wakoreshaga imoso ari umuhanga bimuviramo kuba umuswa atari uko adafite ubwenge ahubwo ari uko yagize ikimwaro kubera kumunnnyega kuko akoresha imoso.
Gukubita umwana kuko yandikisha imoso ntabwo ari umuti ahubwo birushaho kumutera ibibazo byo kwigaragaza mu muryango ndetse no kwigirira ikizere; nk’uko Dr. Sezibera Vincent abihamya.
Igitera gukoresha imoso
Dr. Sezibera Vincent avuga ko gukoresha imoso bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu (anatomique et biologique) ndetse n’ibijyanye n’uburyo bw’uko umuntu yitwara mu mu muryango (societe).
Ku bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ni uko ubwonko bw’umuntu bufite ibice bibiri icy’iburyo n’icy’ibumoso. Ibyo bice byombi by’ubwonko bifite ukuntu bikorana mu gushyira ku murongo ibikorwa cyangwa imyitwarire y’umuntu (lateralization).
Muri ubwo buryo bwo gushyira ku murongo imyitwarire y’umuntu niho haba ikibazo. Igikorwa gikozwe n’ukuboko kw’ibumoso, ubutumwa bwo gukoresha ukwo kuboko buba bwaturutse mu gice cy’iburyo cy’ubwoko nk’uko igikozwe n’ukuboko kw’iburyo kiba cyaturutse mu gice cy’ibumoso.

Iyo havutse ikibazo muri uko gushyira ku murongo imyitwarire y’umuntu, ushobora gusanga umuntu akoresha akaboko kamwe (igice kimwe cy’ubwonko) ntashobore kuba yakoresha imoso n’indyo ahubwo agakoresha gusa imoso gusa; nk’uko Dr. Sezibera Vincent abitangaza.
Ku bijyanye n’uburyo umuntu yitwara mu muryango, gukoresha imoso bishobora guterwa no kwigana. Umwana ashobora gutangira yigana bagenzi be cyangwa abandi bantu bakoresha imoso nyuma ukazasanga ntabwo ashoboye kubivamo.
Bamwe mu byamamare byo ku isi bakoresha imoso
– Barak Obama: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)
– David Cameron: Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza
– Franck Ribery: Umukinnyi w’umupiara w’amaguru wo muri France
– Lionel Messi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine
– Eminem : Umuraperi wo muri USA
– 50 CENT: Umuraperi wo muri USA
– Lady Gaga: Umuririmbyi wo muri USA
– Justin Bieber : Umuririmbyi wo muri Canada
– Bruce Willis: Umukinnyi wa Film wo muri USA
– Angelina Jolie: Umukinnyi wa Film wo muri USA
– Morgan Freeman: Umukinnyi wa Film wo muri USA
– Bill Gates: Umuhanga mu bijyanye na Mudasobwa wo muri USA
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Olala Mana wee biranshimishije cyane nange narakubiswe cyane nzakureka kuyandikisha ariko ndayikoresha!!!
GUKORESHA GOUCHE NI HARAMU
Yes,dey dont know how target,fast,good,strong is left hand! It could b better 2use left 4every1!try n see de result,taste!!
biranshimishije kuko mfite bagenzi banjye duhuje ikibazo uzikuntu nakubiswe ariko jye nabonaga biterwa no kurya urutoki
ewe ndabona tubaye benshi ahubwo tuzashyireho association.
Ko mutongeyemo njyewe se si ndi umwarimu Kicukiro, urumva ntakomeye umuntu ukora ahntu higa abana 3800?!!!