Urukiko rwemeje ko umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi afungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahaye agaciro icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabaga ko umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi, Gatera Stanley, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Mu myanzuro y’urukiko yashyizwe ahagaragara saa munani z’uyu wa mbere tariki 13/08/201, umucamanza yavuze ko Gatera Stanley agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, icyakora yemerewe kuyijuririra mu minsi itarenze itanu.
Gatera yatangaje ko agomba guhita ajuririra iyi minsi mu rukiko ruku; nk’uko bitangazwa n’umwe mu bunganizi be mu mategeko, Muhawenayo Casmir.
Gatera Stanley, umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yatawe muri yombi tariki 01/08/2012 azira inkuru yasohotse tariki 28/06/2012 mu kinyamakuru Umusingi kuko igaragaramo ivangura; nk’uko byatangajwe na polisi.
Urubanza rwari rwabaye tariki 08/08/2012, urukiko ruvuga ko ruzasoma imyanzuro tariki 10/08/2012 saa tanu, nyuma ruza kwimurirwa tariki 13/08/2012 saa munani.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iriya nkuru barega Stanley ni ibitekerezo bwite by’uwamwandikiraga ibyitwa Opinion. Nkurikije ikiganiro yacishije kuri TVR yabwiye abo iriya nkuru itashimishije gusubiza mu byo twita Right to reply nangwa drot de reponse mu ndimi z’amahanga ariko nta n’umwe muri bo wigeze asubiza ahubwo baguma kuvugwa ngo nabambwe nabambwe. Kuba mu kinyamakuru cye haranditswe ibintu bitari byiza simbihakana ariko ntibikosorwa no kumufunga cyane ko urebye ntaho ahuriye nabyo. Ubucamanza bwacu bukwiye kujya bushishoza ndetse bukanasoma ibijyanye n’itegeko ry’itangazamakuru rivuga kuko ntiwaryirengagiza