Mexique yegukanye umudali wa zahabu itsinze Brazil mu mikino olympique

Brazil ikomeje kubabara kubera kubura umudari wa zahabu mu mupira w’amaguru mu mikino Olympique, nyuma yo gutungurwa na Mexique ikayitsinda ibitego 2 kuri 1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley mu Bwongereza tariki 11/08/2012.

Oribe Paralta yanditse amateka muri uwo mukino ubwo yatsindagamo ibitego bibiri (ku munota wa mbere no ku munota wa 75), agahesha igihugu cye intsinzi yatumye Brazil itagera ku nzozi yari ifite zo gutwara umudari wa zahabu bwa mbere mu mateka yabo mu mikino Olympique.

Nubwo rutahizamu wa Brazil, Hulk, yaje kwishyuramo igitego kimwe ku munota wa 91, umukinnyi mushya wa Chelsea, Oscar, yagerageje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa nyuma ariko amahirwe nyiyamusekera, umukino wasifuwe n’Umwongereza Marc Clattenburg urangira utyo.

Muri uyu mukino warebwe n’abantu barenga ibihumbi 86, Brazil niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana umudari wa zahabu kubera abakinnyi bakomeye kandi bafite amazina azwi yakoreshaga nka Marcelo wa Real Madric, Hulk, Osacar, Neymar, Rafael Da Silva, Thiago Silva, Damiao n’abandi.

Gusa Mexique yo, n’ubwo itakinishije Jiovani Dos Santos wavunikiye mu mukino wa ½ cy’irangiza ubwo batsindaga Ubuyapani ibitego 3-1, yinjiye mu mukino ishaka gutsinda byanze bukunze, kandi nubwo Brazil yasatiraga cyane, Mexique yitwaye neza cyane mu kugarira.

Gutsindwa kwa Brazil ifite ibikombe 5 by’isi ari nabyo byinshi, bishobora kugabanya morali y’abakunzi b’umupira w’amaguru muri icyo gihugu cyitegura kwakira igikombe cy’isi cya 2014.

Nyuma yo kwugukana umudari wa zahabu, Jiobani Dos Santos wafashije cyane Mexique kugera ku mukino wa nyuma, nubwo atabashije kuwukina kubera imvune, aganira na dailymail yagize ati, “Turashaka ko abatuye Mexique bose bemera ko dufite ikipe ikomeye, twerekanye ko dushobora gutwara ibikombe bikomeye, uyu mudari wa zahabu tuwutuye Abanya-Mexique bose batubaye inyuma kandi bakizera ko tuzatsinda, twishimane twese kimwe n’abataremeraga ko tuzatsinda”.

Mexique yatwaye umudari wa zahabu.
Mexique yatwaye umudari wa zahabu.

Kizigenza wa Brazil, Neymar, wari wavuze mbere y’umukino ko bagomba gutsinda Mexique byanze bukunze, yagize ati “Ndumva mbabaye cyane. Burumvukana ko twari dufite inyota yo gutwara umudari wa zahabu ariko nta kundi, turemera ko Mexique yakinnye neza kuturusha, mu by’ukuri yagombaga gutsinda”.

Ikipe ya Brazil y’uyu mwaka nayo yananiwe kubona umudari wa zahabu, nyuma y’iyari igizwe na ba Romario na Bebeto batwaye umudari w’umuringa (silver) bamaze gutsindwa na Union Sovietique mu 1988 i Seoul. Brazil kandi yatsinzwe ku mukino wa nyuma mu 1984, ikaba yaranatwaye umwanya wa gatatu mu 1996 no muri 2008.

Abakinnyi ba Brazil bakinnye uwo mukino: Gabriel, Rafael (Lucas 85), Thiago Silva (c), Juan Jesus, Sandro (Alexandre Pato 71), Marcelo, Romulo, Leandro Damiao, Oscar, Neymar, Alex Sandro (Hulk 32).

abakinnyi ba Mexique bakinnye uwo mukino: Corona (c), I Jiminez (Vidrio 81), Salcido, Mier, Chavez, Herrera, Fabian, Peralta (R Jiminez 86), Aquino (Ponce 57), Reyes, Enriquez. Santos, Araujo, Rodriguez.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka