Ikamba rya Nyampinga w’umujyi wa Kigali ryegukanywe na Nyampinga wa KIST 2011

Giraso Joe Christa wabaye Nyampinga wa KIST mu mwaka wa 2011 niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umujyi wa Kigali. Johali Nsengiyumva yegukanye umwanya wa kabiri naho Vanessa Ingabire yegukana umwanya wa gatatu.

Giraso Joe Christa afite imyaka 20 akaba ari umunyeshuri muri KIST mu mwaka wa kane mu ishami ry’Ubugeni (Architecture). Johali Nsengiyumva arangije amashuri yisumbuye i Shyogwe akaba afite imyaka 19. Vanessa Ingabire, w’imyaka 18 yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu kuri APACE muri Computer Sciences and Management.

Johali Nsengiyumva wabaye igisonga cya mbere.
Johali Nsengiyumva wabaye igisonga cya mbere.
Vanessa Ingabire wabaye igisonga cya kabiri.
Vanessa Ingabire wabaye igisonga cya kabiri.

Aba bakobwa uko ari batatu begukanye insinzi muri 14 bahatanaga, bahembwe amadorali 100 buri wese ndetse n’ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Ibi birori byabaye ku mugoroba wa tariki 12/08/2012 byaritabiriwe cyane. Umushyushyarugamba yari Anita Pendo usanzwe azwi cyane mu gushyushya ibirori, Dj akaba ari n’umunyamakuru kuri Radio One. Muri ibi birori kandi hagaragaye abahanzi batandukanye harimo Uncle Austin, Bruce Melodie, Kigali Live Music Band n’abandi.

bamwe mu bakobwa bahataniraga guhagararira umujyi wa Kigali muri marushanwa ya nyampinga w'u Rwanda 2012.
bamwe mu bakobwa bahataniraga guhagararira umujyi wa Kigali muri marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2012.

Biteganyijwe ko ba Nyampinga bo mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali ndetse n’ababungirije (ibisonga) bazashyirwa hamwe mu rwego rwo gutozwa kwiyerekana n’ibindi bijyanye n’ibyo Nyampinga ategerejweho.

Iyo myitozo izamara iminsi 15 uhereye tariki 15/08/2012. Gutora Nyampinga w’u Rwanda usimbura Grace Bahati bizaba tariki 01/09/2012.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yitwa nde????? GIRASO cg GISARO???????? Check out this on the first sentence please.

mabushu yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

U guys u need to correct that mistake. Giras, she is not a 4th year but she now in 3rd year. and it’s not architecure as u are saying but Creative design(Department). under the faculty of architecture and environmental design.
Otherwise congs to Giraso. Uhesheje ishema us the classmates

kiyanja yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Ni beza bose

yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka