Ngororero: DOT imaze guhugura abantu 420 mu ikoranabuhanga

Abantu basaga 120 basoje amahugurwa ku ikoranabuhanga ku bufatanye na DOT Rwanda, umushinga wigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere, muri gahunda yayo yitwa Reach Up.

Uwo mubare w’abantu bingeri zinyuranye harimo abanyeshuli, abahinzi aborozi, abasirikare n’abandi biganjemo urubyiruko uje wiyongera ku bandi 300 nabo bahuguwe n’uwo mushinga mu karere ka Ngororero.

Ayo mahugurwa yasojwe tariki 14/08/2012 ni ay’ikiciro cya gatanu kuva mu kwezi k’Ukwakira 2011, ubwo iyi gahunda yatangiraga mu karere ka Ngororero.

Bamwe mu bantu 120 bahawe inyemezabumenyi tariki 14/08/2012.
Bamwe mu bantu 120 bahawe inyemezabumenyi tariki 14/08/2012.

Icyagaragaye muri iki cyiciro ni uko harimo abana bakiri bato bari hagati y’imyaka 10 na 15 benshi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero, Niramire Nkusi, avuga ko hari ikizere cy’ejo hazaza kubera abana n’urubyiruko bahagurukiye kwagura ubumenyi n’ibikorwa. Yabasabye ko batabika ibyemezo bahawe ahubwo bajye gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Umwe mu batanze ayo masomo, Habimfura Maurice, yasobanuye ko DOT ikomeza gukurikirana abo yahaye amahugurwa kugira ngo ibafashe gukora neza ibikorwa byo mu mishinga biyemeje. Kuri ubu mu karere ka Ngororero hari imishinga igera kuri 85 yabahawe amahugurwa igikurikiranwa na DOT.

Inyemezabumenyi zahawe abarangije amasomo bagenewe.
Inyemezabumenyi zahawe abarangije amasomo bagenewe.

Abashoje amahugurwa uyu munsi bigabanyije mu matsinda arindwi ndetse buri tsinda ryagiye ritanze ikifuzo cy’umushinga rizakora. Muri iki gikorwa hanatumiwe umukozi wa Banki ya Kigali (BK) maze asobanurira abafite imishinga uko bakorana na banki kugira ngo bahabwe inguzanyo dore ko n’indi mishinga yavutse muri uru rwego ihabwa inguzanyo n’iyi banki.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka