Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko buri munsi w’isoko ry’amatungo bwinjiza miriyoni imwe n’ibihumbi 400 biturutse mu misoro y’ayo matungo.
Mu rwego rwo guhashya indwara ya malariya yugarije akarere ka Nyagatare, PSI na minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) batangiye gukangurira abaturage ba Nyagatare kuyirinda bifashisha ubutumwa bunyuze muri film n’indirimbo.
Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ibihingwa bigemurwa ku masoko mpuzamahanga (NAEB) kigiye gutangiza ubuhinzi bw’indabyo nyinshi mu karere ka Rwamagana, aho abaturage basaga 900 bazabona akazi gahoraho mu mirimo yo guhinga, kwita no gutunganya izo ndabyo mbere y’uko zigemurwa ku masoko y’amahanga.
Ikindi gice cy’ingabo za FDLR cyatahutse ku bushake, tariki 26/01/2012, cyakiriwe mu kigo cya gishinzwe gusubiza mu buzima busazwe abahoze ku rugerero cya Mutobo.
Kuva muri Kamena uyu mwaka, ibiciro byo gusura ingagi biziyongeraho 50% ku banyamahanga ndetse no ku Banyarwanda.
Nyuma yo guhabwa imidali itatu yo mu rwego rwo hejuru kubera uruhare yagize mu ibohozwa ry’igihugu cya Uganda, Perezida Kagame yatangaje ko imidali yahawe ayituye Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bagize uruhare mu ibohorwa ry’ibihugu byombi.
Uwimana Jeannette wo mu mudugudu wa Rambo, akagari ka Kirenga, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu arabeshyuza amakuru yatangajwe na FDU-Inkingi ko yakubiswe n’umuyobozi w’akagari.
Ambasade y’Ubuyapani ifatanyije n’ikigo mpuzamahanga cy’Abayapani mu by’ubutwererane (JICA) barateganya kubaka amazu abagenzi baruhukiramo ku muhanda azwi ku izina rya Michinoeki mu kiyapani. Imirimo yo kuzubaka uzatangara bitarenze impera z’uyu mwaka.
Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’urubuga mpuzambaga rwa Twitter bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi mu bihugu 20 by’Afurika bikunda gukoresha twitter.
Umusifuzi wari usanzwe emenyerewe gusifura hagati mu kibuga, Richard Twagirayezu, ntazongera gusifura umupira w’amaguru mu gihe kingana n’amezi atatu, kubera amakosa yakoze ubwo yasifuraha umukino wahuje APR FC na Nyanza FC i Nyanza tariki 21/01/2012.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze guhagarika umutoza wa Police FC, Goran Kuponovic, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku kibuga.
APR izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Orange CAF Champions League), yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi izakoresha.
Inkeragutabara zigera kuri 30 zashyikirijwe impapuro z’ubumenyi n’ishimwe (certificate) zerekana ko zizi gukora amaterasi y’indinganire ku buryo bwiza kubera igikorwa cyo gukora amaterasi ari kuri hegitari 100 mu gace k’ishyamba rya Gishwati.
Habonetse andi makuru yemeza ko umuherwe utakibarizwa mu Rwanda, Tribert Ayabatwa Rujugiro, afite uruhare mu gutera inkunga ibikorwa bikomeje guhungabanya umutekano mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’ingabo z’igihugu mu gace ka Muhanga, Kamonyi, Nyanza n’agace gato ka Huye, Colonel Kananga, aratangaza ko umuntu wese utinyuka gutera ibisasu mu bantu aba ari ingegera kuko kenshi aba yakoreshejwe n’inda gusa.
Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST) gikorera mu Karere ka Huye cyabashije gukora ubushakashatsi ku makara akoze mu bisigazwa by’ibihingwa. Ayo makara ntagira umwotsi kandi abika umuriro igihe kinini.
Abana babiri b’abakobwa barererwa mu kigo cy’imfubyi kitwa Nyampinga mu karere ka Huye, bafashwe na polisi yo mu karere ka Nyanza ubwo bari batorotse berekeza mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi mukuru ushinzwe planning muri minisiteri y’ubuhunzi (MINAGRI), Rurangwa Raphaël, arasaba abaturage baturiye amaterasi yakozwe mu gace k’ishyamba rya Gishwati n’abazayahinga kuyabungabunga kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe kandi atange umusaruro nk’uko bigomba.
Umuryango uharanira iterambere ry’uburezi bw’umwana binyuze muri siporo n’imyidagaduro, Right to Play, watanze amahugurwa ku kamaro ka siporo, iterambere no kwimakaza amahoro mu karere ka Bugesera.
Umushinja cyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye neza kuba Leo Mugesera yoherejwe kuburanira mu Rwanda.
Urwego rugenzura ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere rwashimye abayobozi n’abaturage b’akarere ka Rwamagana ku gikorwa cyiza cyo kugira icyumba cy’umwana w’umukobwa kuri buri shuri mu bigo by’amashuri yisumbuye 32 bitangirwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 biri muri ako karere.
Ku mugoroba wa tariki 25/01/2012 saa kumi n’igice, moto yagonganye n’imodoka ya gisirikare mu mujyi wa Kibungo rwagati abatu batatu bahita bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.
Abagana aho bategera imodoka (gare routiere) i Ngoma bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije muri iyo gare ukururwa cyane cyane no kuba nta mazi iyo gare ifite.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyateguye irushanwa rya barwiyemezamirimo bitwaye neza mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo gushishikariza ba rwiyemezamirimo gukora byinshi kandi neza.
Uyu munsi Perezida Kagame yageze muri Uganda aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi wo kubohora igihugu cya Uganda. Muri uyu muhango uzaba ejo tariki 26/01/2012, Perezida Kagame azahabwa umudari nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu ibohozwa rya Uganda kuko yari mu ngabo za National Resistance Army (NRA) za Yoweli Kaguta (…)
Minisitiri muri Perezidansi ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze, Ir Ignace Gatare, yavuze ko akarere ka Rulindo kamaze gutera imbere mu ikoranabuhanga kuko 30% by’ abagatuye babasha gukoresha itumanaho rya telefone zigendanwa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amajyambere arambye muri Banki y’Isi, madame Rachel Kyte, azagirira uruzinduko mu Rwanda kuva ejo tariki 26/01/2012 kugeza tariki 29.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu munsi, Perezida Kagame yavuze ko mu magambo yaganiriye n’umunyamakuru witwa Philip Etale wo muri Kenya ntaho yigeze avuga ko Arsene Wenger agomba kuvaho ahubwo yavuze ko we abona akwiye guhindura imikorere.
Abaturage bo mu kagari ka Tare umurenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye baranenga uburyo abayobozi bafatira amatungo yabo kugira ngo bakunde bishyure umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).
Marie Francoise Dusabe wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yafashe icyemezo cyo guta umwana we yibyariye amuziza ko yavukanye ubumuga.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko u Rwanda ruteganya kubaka inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi ahitwa Ggolo, Kanseselo na Lambu muri Uganda, aharuhukiye imibiri y’abantu igera ku bihumbi 10 ivuye mu Rwanda.
Imiryango 234 yo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye ifashwa na VUP (Vision Umurenge Programme) yo muri uwo murenge bishimiye ko iyi gahunda yabagejeje kuri byinshi.
Nyuma y’uko imirimo yakorwaga mu kubaka isoko rya Bushenge yarangiye, entreprise de construction des Bâtiments, Route et hydraulique (ECBRH) yubakaga iri soko yarishyikirije akarere ku buryo bw’agateganyo tariki 24/01/2012.
Umugore witwa Uwimana Cecile wari utuye mu kagari ka Cyahinda murenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru yitabye Imana, tariki 24/01/2012 mu ma saa yine z’amanywa, atewe ibisongo munsi y’ugutwi no mu kanwa.
Nyuma y’imirwano ikomeye yabashyamiranyije n’ingabo z’inama y’iguhugu y’inzibacyuho muri Libiya (CNT) igahitana abasivili bagera kuri batanu, ingabo zahoze ari iza Kadhafi nyuma zikaza kwifatanya na CNT zigaruriye umujyi wa Bani Walid, kuva tariki 24/01/2012.
Umuvugizi w’ingabo z’igihugu za Congo ziri mu mutwe wiswe «Operation Amani Leo», Col. Sylvain Ekenge, aratangaza ko ingabo z’icyo gihugu zinejejwe n’urupfu rw’umusirikare wa FDLR wari ufite ipeti rya ofisiye na bagenzi be bane bishwe tariki 22/01/2012.
Urubyiruko rugera 47 ruturutse mu mpande zitandukanye z’isi ruteraniye mu mahugurwa yo kurwanya ubwihebe yateguwe n’ikigo nyafurika kita ku nyigisho z’ingenzi (Africa Center for Strategic Studies). Ayo mahugurwa arimo kubera i Kigali kuva tariki 23/01/2012.
Nyuma yo kugera i Kigali ahagana mu ma saa sita z’ijoro Leon Mugesera nyuma yo kwambikwa amapingu yahise ashyirwa mu modoka ajyanwa muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930
Abantu bagera kuri 16 bakomerekejwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade, cyaturitse ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24/01/2012, mu masaha y’isaa Moya na 15, kuri Rond Point nini yo mu mujyi wa Muhanga, mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye.
Mu gihe Habyarimana Jean Claude yibwira ko agirira abana neza abafasha kumenya uko bitwaye mu bizamini, byababaje abana barangije amasomo yabo ku mashuri ya Nsheke mu murenge wa Nyagatare kuko bavuga ko babibona nko kubandagaza.
Mu gihe muri iki gihe usanga hari abasore benshi bibera ba seribasaza (gusazira mu busiribateri kubera amikoro make yo kubona inkwano cyangwa gucyuza ubukwe), mu karere ka Ngoma haravugwa abasore bahitamo kwikopesha inkwano bakayijyamo ideni ubundi umukobwa bakamujyana.
Abapolisi bakuru 40 baturuka mu mashami atandukanye ya Polisi y’Igihugu amahugurwa y’iminsi itatu mu gusuzuma umusaruro w’abakozi.
Umunyamategeko Peter Erlinder akaba n’umwarimu, tariki 17/01/2012, yahagaritswe ku mirimo ye yo kwigisha muri kaminuza yitwa William Mitchell College of Law muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abakora umurimo w’ubunyonzi ku muhanda werekeza aho bakunze kwita Sahara ku Kicukiro barasaba ubuyobozi ko bwabavuganira bakikomereza akazi kabo.
Abatuye umurenge wa Niboye akarere ka Kicukiro babangamiwe cyane n’imwe mu mihanda yerekeza mu midugudu igize uyu murenge.
Nubwo abashakanye basezerana kubana iteka ndetse bakanarara mu buriri bumwe, hari abandi bavuga ko kurara mu buriri bumwe buri gihe bigabanya amarangamutima (sentiments) umuntu agirira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Kuri uyu wa kabiri tariki 24/1/2012, Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe, yakiriye mu biro bye umujyanama w’Amerika ku bibazo bya Darfur, Ambasaderi Dan Smith, bagirana ibiganiro ku ruhare rw’u Rwanda mu gucunga amahoro.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu ikigo gishinzwe amashuri makuru (Higher Education Council) yatangaje ko izajya yishyurira buri munyeshuri (yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga) 50% by’ikiguzi cyo kwiga muri Carnegie Mellon University-Rwanda (CMU-Rwanda).
Komisiyo ishinzwe politiki n’uburinganire mu nteko ishingamategeko, taliki 23/01/2012, yatangiye kwiga umushinga w’itegeko rirebana n’uburenganzira ku kubona amakuru (access to information bill).
Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ntagatare tariki 23/01/2012, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yashimye ibyo ako karere kamaze kugeraho birimo uruganda East Africa Granite Industries Ltd rukora amakaro maze anarwizeza inkunga.