Abavuzi gakondo barasabwa kutaka ibya mirenge

Abavuzi gakondo bo mu karere ka Huye bahuriye mu nama tariki 10/08/2012 basabwe kugira impuhwe ntibace abagana ibya mirenge.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi gakondo, Rekeraho Emmanuel yabwiye bagenzi be ati « muhagarike gusahura abaturage. Mujye mwirinda kubwira abaje kubivuzaho ngo abakurambere barashaka inkoko, inka se, cyangwa ikindi kuko muba mwabonye ko babitunze».

Yakomeje avuga ko atabasaba kuvurira ubuntu ariko ngo hari ubwo abaje kwivuza baba ari abakene. Kuba bababaye kandi bituma ibyo babasabye bumva ko bagomba kubishaka byanze bikunze.

Rekeraho yasobanuye ko abavuzi gakondo batagomba kureba umukene utunze inka, na bwo ayihawe muri gahunda ya Girinka kuko ari umukene, hanyuma ngo bamusabe kuyitanga kugira ngo akunde avurwe.

Yunzemo agira ati « twe ducuruza tutaranguye, ntitugahende abantu. Umuntu araza, yakubwira uko arwaye ukanyarukira mu murima ukamuvugutira umuti ukamuha kandi agakira. Kuki wamuhenda kandi nawe iyo miti utayiguze?»

Abavuzi gakondo b'i Huye bateraniye mu nama.
Abavuzi gakondo b’i Huye bateraniye mu nama.

Rekeraho yatanze urugero rw’umuvuzi wo mu Karere ka Muhanga witwa Mugisha Amosi uvura abantu ari uko bamuhaye amafaranga ibihumbi 300.

Yagize ati « bene ibi ni ugukabya. Ikibabaje ni uko hari abo aca aya mafaranga ntibanakire. Ibye byamenyekanye kubera umuntu yaciye ariya mafaranga amwizeza gukira, yabona adakize akajya kumurega ku Karere. Akarere kaje guperereza gasanga uwo yaciye aka kayabo atari umwe.»

Kera abavuzi gakondo ntibacaga amafaranga. Umuntu bavuraga, yamaraga gukira we akibwiriza akaza gutanga ibihembo ku wamugiriye neza. Icyo gihe uwahiguraga yazanaga ibyo afite, nta n’ubwo nyir’ukumuvura ari we wavugaga ingano yabyo.

Rekeraho ati « kuri iki gihe hari ubwo wavura umuntu ntazibuke kugaruka guhigura. Mujye muca abantu amafaranga makeya. Ntimukabe nka ba bandi babona abaje kwivuza baje mu modoka hanyuma bagakora ku buryo basigarana ipine, ni ukuvuga kubaca amafaranga angana n’aguze ipine. Hari igihe n’iyo modoka baba bajemo iba atari iyabo, cyangwa bifitiye n’ubundi bukene».

Nta muvuzi gakondo wemerewe kubyaza

Muri iyo nama kandi abavuzi gakondo bibukujwe ko nta muvuzi gakondo wemerewe kubyaza.

Ibi babivugiye ko hari abavuzi gakondo baha abagore bari ku nda imiti banywa kugira ngo babyare vuba. Bene iyi miti ngo igereranywa na rwa rushinge kwa muganga batera umubyeyi ugiye kubyara wabuze ibise, rwitwa tewobari.

Rekeraho Emmanuel, Perezida w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda, yagize ati “kwa muganga ntibapfa gutera bene uru rushinge. Barutera umuntu uri hafi kubyara bagira ngo bongere ibise hanyuma umwana aze vuba. Abavuzi gakondo bo, hari igihe batanga bene iyi miti umuntu agitangira kugira ububabare, nyamara igihe cyo kubyara kitaragera. Ibyo bishobora gutuma umwana cyangwa nyina bapfa”.

Abagore bari basanzwe bazwiho uwo mwuga ntibacyemerewe kubyaza. Icyakora ngo basigaye bitwa « abaherekeza » kuko icyo bemerewe ari guherekeza ababyeyi kwa muganga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka