Gisagara: Umukecuru yiciwe mu rugo iwe n’abantu bataramenyekana

Umukecuru w’imyaka isaga 80 wibanaga mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara yishwe mu ijoro rishyira tariki 13/08/2012 n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Umuntu umwe ukekwaho icyo cyaha yafashwe kandi inzego za polisi zikomeje iperereza.

Umukecuru Ryaziga wari utuye mu kagari ka Rwanza umudugudu wa Kigarama, ngo yaba yishwe mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba; nk’uko abaturanyi be babivuga.

Babimenye ubwo umwana wo mu baturanyi wajyaga ajya kumuraza yajyagayo agahamagara akabura umwitaba maze agasubira guhamagara iwabo ngo baze bamuherekeze kuko yari yatinye kwijyana mu nzu.

Ubwo iwabo w’umwana bazaga nabo bahamagaye ntibamubona nyuma bajya gushakira mu gikari aho bamusanze mu bwiherero aho yari yicishijwe amabuye bamukubise mu mutwe.

Uyu mukecuru nyakwigendere yari yararokotse Jenoside yo muri Mata 1994, mu bana batandatu yari afite asigarana gusa n’umukobwa we washatse ahitwa muri Ntyazo mu karere ka Huye.

Denis Ntambara ukekwaho icyo cyaha ni umukwe wa nyakwigendera bari basanzwe bafitanye amakimbirane n’uyu muryango bitewe n’uko umugore we yajyaga azanira nyina ibyo kurya bivuye mu rugo ku mugabo we bikamurakaza ku buryo yageze ubwo yirukana umugore we mu nzu babanagamo akamushyira mu yindi yo hanze.

Ikindi cyateye ubuyobozi gukeka uyu mugabo ngo ni uko atari ubwa mbere akora ibyaha byo kwica kuko mu mwaka wa 1984 yaba yarafunzwe azira kwica se wabo amwicisha amabuye nk’uko uyu mukecuru yishwe. Mu 1994 nabwo yafungiwe gukora Jenoside afungurwa mu 2008.

Uhagarariye polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CPS Elias Mwesigye, yagize ati “Kuba yarigeze gukora ubwicanyi inshuro zigera kuri ebyiri, hakiyongeraho ayo makimbirane no kuba yari amaze iminsi igera kuri ine ari ino bituma akekwa ku mwanya wa mbere”.

Inzego z’umutekano zigomba gukora cyane zikita ku kumenya abinjira n’abasohoka kandi umutekano w’abacitse ku icumu ikitabwaho by’umwihariko kuko akenshi kuba bonyine biri mu bituma bahohoterwa ku buryo bworoshye; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi.

Yagize ati “Abashinzwe umutekano nibongere imbaraga kandi bibuke buri gihe kuzuza amakayi y’abinjira n’abasohoka. Abaturage turabasaba kutagira ubwoba ahubwo bagakomera kugira ngo babashe gushyira hamwe bicungire umutekano”.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yamwee niwe wamwishe nawundi ...akwiye guheramo burundu..bitari ibyo harakurikiraho uwo mugore wee.

amanda yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Uwo mujenosidere nakanirwe urumukwiye, burundu y’umwihariko

karaha yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Abasaza n abakecuru , bakwiye kubakirwa ibigo by’amasaziro (elder residence Home). Leta ikabafasha cyane mu byerekeye umutekano wabo. Ahenshi niko biteye. Kuki Hano iwacu batitabwaho? Sinumva Leta itita ku basaza. Kandi buri wese ariyo maherezo.

Garatien Kanake yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Porisi igomba kumuhata ibibazo kuko umwicanyi wese agira uburyo bwe aba yihariye mbese ni nk a sinyatire ye . ibyo ndabivugira ko ( muri psychiatrie) abicanyi nkabariya bicisha amabuye , iyo urebye neza usanga abantu bica bose ariyo bakoresha. bivuze ngo ntabwo nzi uko yireze yemera icyaha kugirango afungurwe, ariko mpamya ko no muri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yakoreshaga amabuye mukwica abatutsi. impungenge mfite nuko aramutse afunguwe azongera kwica akoresheje amabuye. naramuka ahamwe n’icyaha agomba kuzakatirwa igifungo cyaburundu y’umwihariko.

papy yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka