Stephen Rapp yijeje ko Amerika izakomeza gufasha u Rwanda kurwanya Jenoside

Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) ishinzwe gukumira ibyaha mpuzamahanga, Stephen Rapp, yijeje ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye n’u Rwanda, mu kuburanisha imanza z’abakoze Jenoside, ndetse no gukomeza gushakisha abatarafatwa.

Stephen Rapp yabitangaje, ubwo kuri uyu wa mbere tariki 13/08/2012, yaje mu Rwanda kuganira n’inzego z’ubutabera, ku kijyanye no kohereza mu Rwanda imanza z’abakurikiranyweho Jenoside ziri mu rukiko mpuzamahanga rw’Arusha, rugiye gufunga imiryango.

Yagize ati: “Twashimishijwe n’uburyo inkiko zo mu Rwanda zirimo gukora neza, duhereye ku rubanza rwa Leon Mugesera. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gukora ibishoboka kugira ngo abafungiwe Arusha bazanwe mu Rwanda, ndetse n’abatarafatwa bakazakomeza gushakishwa.”

Ku ikubitiro iyi ntumwa ya Amerika yavuze ko hari abantu barimo Bizimungu Augustin, Uwinkindi Jean Bosco, Munyagishari Bernard, Kanyabashi Joseph na Sikubwabo Charles; bafite amadosiye yazanywe mu Rwanda, cyangwa agiye kuzanwa.

Yongeraho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikirimo gushakisha benshi mu batarafatwa barimo Kabuga Felisiyani, ngo bashyikirizwe ubutabera.

Mu gihe Rapp yatangazaga ibi, Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga, yahise amusaba ko igihugu cye cyashyira imbaraga nyinshi mu gufata bidatinze Sylvestre Mudacumura uyobora umutwe wa FDLR, nubwo urukiko mpuzamahanga rwari rwaratangaje ko rutakimukurikiranye ku byaha Jenoside yakoreye mu Rwanda.

Martin Ngoga yagize ati: “Nk’uko umuryango w’abibumbye ushishikajwe cyane no gufata Bosco Ntaganda, izo mbaraga zibe ari nazo zikoreshwa mu gufata Mudacumura. Kuko Kabuga we ntituzi aho ari, ariko Mudacumura we aho ari harazwi!”

Umushinjacyaha Mukuru yabisabye Rapp, nawe akajya yikiriza akoresheje kunyeganyeza umutwe.

Stephen Rapp yanasobanuye ibyo yatangarije ikinyamakuru “The Guardian”

Rapp yongeye guhakana imbere y’itangazamakuru rikorera mu Rwanda ko atigeze avuga ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha u Rwanda ruregwa byo gufasha umutwe wa M23.

Stephen Rapp yavuze ko ibyo “The Guardian” cyasubiyemo uko byakabaye ari ibisobanuro byerekeranye n’urubanza rwa Charles Taylor wahoze ayoboye Liberia, akaza guhamwa n’ibyaha byo kwica Abanya-Sierra Leone.

Iyi ntumwa ya USA ivuga ko itigeze ishinja u Rwanda, cyangwa ngo ihuze ibyaha bya Charles Taylor n’iby’abayobozi bakuru b’u Rwanda kuko ngo bitari urubanza kandi atari yo ngingo yarimo kuganirwaho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka