Amarushanwa yo gutoranya abazajya mu itorerero ry’igihugu agamije kuryongerera imbaraga

Amarushanwa yo gutoranya abazajya mu itorero ry’igihugu (Ballet National) yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 13/08/2012 agamije kuzana amaraso mashya muri iri torero mu rwego rwo kuryongerera imbaraga ngo rirusheho kwiharira ibikombe mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe na Mutabazi Grace, umukozi muri minisiteri y’umuco na siporo, ubwo hatangiraga igikorwa cyo gutoranya abazagira itorero ry’igihugu baturutse mu turere dutandakanye tugize Intara y’Amajyaruguru.

Aya marushanwa ari kubera mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose biganjemo urubyiruko ruri kurushanwa nk’ababyinnyi, intore, abakaraza, abavuza amakondera, abaririmbyi baterera abandi, n’abavuza ibicurangisho gakondo.

Abarushanwaga mu mbyino.
Abarushanwaga mu mbyino.

Mu bizagenderwaho umuntu atoranywa, harimo n’amashuri yize kuko abagize itorero ry’igihugu bahura n’abantu batandukanye baturuka mu bice byinshi by’isi.

Yagize ati: “nk’intore hararebwa uburyo ahamiriza, aca umugara uko atwara icumu, umubyimba, uko ashobora kujyana n’indi ntore cyangwa undi mubyinnyi ndetse n’amashuri yize”.

Abari bitabiriye amarushanwa mu byiciro bitandukanye.
Abari bitabiriye amarushanwa mu byiciro bitandukanye.

David Nkurunziza, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Ntara y’Amajyaruguru ashimira abitabiriye aya marushanwa, aboneraho kubibutsa ko ufite impano nyinshi muri aya marushanwa bimwongerera amahirwe yo gutoranywa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka