Nyanza: Ibihungabanya umutekano byongeye kuzamuka

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yateranye tariki 29/04/2013, hagaragaye ko mu kwezi kwa Mata ibyawuhungabanyije byiyongereye ugereranyije n’uko byari byifashe mu mezi atatu ashize.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, avuga ko muri uku kwezi kwa Mata baba bahangana n’ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abantu bayipfobya baza biyongera ku byaha bisanzwe birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, urugomo, gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha bibangamira umutekano w’abantu n’ibyabo.

Atangaza ko ukwezi gushize kwa Werurwe ibyahungabanyije umutekano byari 13 mu karere kose ariko muri Mata 2013 bikazamuka kugera kuri 35.

Ngo iyo witegereje ukareba usanga ukwezi kwa Mata umwaka wa 2013 kwarabayemo ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi bike ugereranyije n’ukwezi kwa Mata y’umwaka ushize wa 2012.

Mu magambo ye bwite yabisobanuye atya: “ Muri uku kwezi kwa Mata 2013 twagize ibyaha bifitanye isano na Jenoside bitanu mu gihe ukwezi kwa Mata k’umwaka ushize wa 2012 byari 12 mu karere kose”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza asanga kuba ibyahungabanyije umutekano muri uku kwezi kwa Mata 2013 byariyongereye ku rundi ruhande byerekana ko byarushijeho gucukumburwa bikamenyekana.

Ashingiye kuri ibyo agira ati: “Hari igihe dushyira imbaraga mu kubicukumbura icyo gihe rero biriyongera”.

Abaturage basabwe kugira uruhare mu gufasha inzego z’umutekano baziha amakuru ku gihe y’ikintu cyose basanga cyaba intandaro yo kuwuhungabanya ngo cyane ko iyo kibayeho aribo ba mbere bagerwaho n’ingaruka zacyo nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza abisobanura.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega nyanza yari maze kabiri cyangwa nukon wamu polisi wasenyaga amazu afite amahane niwe batinyaga?

MWUMVANEZA yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka