Rubavu: Ivuriro ryimutse aho rikorera kugira ngo ryegere abo rikorera

Abaturage bo mu kagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi bakiriye neza icyemezo cy’ikigo nderabuzima cya Gacuba cyo kwimuka aho gikorera kikajya ahari abaturage benshi bakigana.

Abaturage bavuga ko gukora urugendo rurerure kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima bibagora kandi kubera urugendo hari igihe batinda bagasanga amasaha yo gukora yarenze bakabura ubuvuzi.

Ariko ngo kuba kigiye aho 80% by’abakigana batuye bizabafasha kukigana kandi bigabanye indwara kuko ntawe uzongera kuremba yiganyira kujya kwa muganga.

Muhire Innocent, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mbugangari avuga ko bimutse kugira bigere abo bavura kandi baborohereze, ibi bikaba byarakozwe nyuma yo kubona ko abaturage bavura benshi batuye kure.

Global Fund yabafashije kubaka inyubako bakoreramo kuburyo bizeye ko bagiye kugabanya indwara no korohereza abarwayi babageragaho bananiwe.

Muhire avuga ko inyubako bakoreramo batazasiga ubusa kuko bazazishyiramo post de santé nayo izasigara ifasha abayituriye mu kurinda ko hari iwaremba.

Biteganyijwe ko taliki 01/05/2013 aribwo ikigo nderabuzima cya Mbugangari kizimukira mu nyubako nshya yegereye abaturage ho mu murenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu, abaturage bakaba bishimira kuruhuka ingendo ndende bakoraga.

Uretse inyubako z’ivuriro rya Mbugangari zisizwe kubera ko zubakwa zitegerejwe abaturage, hari henshi hagenerwa ibikorwa kandi bitegereye abo bigenerwa.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero hari amasoko ya kijyambere yubatswe kandi ategereye abayakeneye mu gihe mu murenge wa Nyamyumba batagira isoko rya Kijyambere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka