Ishyirwaho ry’ifaranga rimwe muri EAC bizarangirana n’Ugushyingo uyu mwaka

Inama ya 11 y’abakuru b’ibihugu b’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yateranye tariki 28/04/2013 i Arusha muri Tanzania yemeje ko ibikorwa byo gushyiraho ifaranga rimwe muri uyu muryango bizaba byarangiranye n’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Aba bakuru b’ibihugu basabye abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango ko bakora ibishoboka byose kugirango ibi bikorwa bizabe byarangiye mu kwezi kwa 11 uyu mwaka kugirango babigaragaze mu nama y’aba bakuru b’igihugu izongera kuba muri uko kwezi.

Muri iyi nama nibwo abakuru b’ibihugu bazasinya aya masezerano kugirango ifaranga rimwe ritangire gukora. Iri faranga niritangira gukora, bizafasha kuzamura ubukungu bw’ibi bihigu ndetse bikanoza n’isoko rusange ry’uyu muryango.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC, Monique Mukaruliza, avuga ko ibikorwa bitegura gushyiraho ifaranga rimwe muri uyu muryango bigeze ku musozo kuburyo mu kwezi kwa 11 nta kibazo kizabisubiza inyuma.

Hashize igihe kitari gito abakuru b’ibihugu bigize EAC batanze igitekerezo cy’uko ibihugu byakwishyira hamwe bikaba byaba igihugu kimwe ariko bimwe muri byo ntibyacyakiriye neza kuko byavugaga ko bimwe muri byo bikiri hasi mu bukungu mu gihe ibindi bimaze kuzamuka.

Kugeza ubu ikimaze gukorwa ni ukugenda hakorwa ibikorwa bitandukanye ibihugu bigize uyu muryango bihuriyeho, aho kuri ubu imipaka y’imisoro n’isoko rusange byahujwe.

Hanashyizweho inteko y’abadepite bo muri ibi bihugu, hanashyirwaho ibendera rimwe ry’uyu muryango.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania na Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi. Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dufatanyije muri EA tuzagera kuri byinshi..bravo leaders of EAC .

kabare yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

ibi ni ibintu byiza byo kwishimirwa cyane cyane kuubuyobizi bwigihugu cyacu mukomereze aho ni aho

samantha yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Iri faranga rizagira akamaro , ikigaragara cyo n’ibiciro bizagabanuka cyane kandi abanyarwanda ndetse na EA muri rusanjye bizabyungukiramo nk’umuturage.

Inkuba yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka