Umurenge wa Bwishyura wiyemeje kugera muri Kamena uri kuri 90% bya mitiweli

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bwihaye intego yo kuba bwageze kuri 90% by’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) muri Kamena 2013.

Iyi ntego bayihaye kuri uyu wa mbere tariki 29-04-2013, ubwo mu murenge wa Bwishyura hatangizwaga umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013-2014.

Abayobozi b’umurenge wa Bwishyura, abayobozi b’ibimina, abayobozi b’imidugudu, abayobozi b’utugari tugize umurenge wa Bwishyura, bakoze umunsi mukuru banasabana, bishimira ko umwaka wa mitiweli ushize bari ku kigereranyo cya 100%.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Niyonsaba Syriaque, yemeza ko muri Kamena 2013, ubwitabire mu bwisungane bwo kwivuza buzaba bugeze byibuze kuri 90%. Impamvu ngo afite icyo cyizere, nuko nubwo batangije umwaka mushya wa mitiweli muri Mata, imisanzu yo bari baratangiye kuyitanga.

Mu mwaka wa 2012-2013, akarere ka Karongi kongeye kuza ku isonga mu Rwanda hose mu bwisungane mu kwivuza ubugira gatanu, ahanini kabikesheje kuba abaturage bako baramaze kumva akamaro ko kwisungana kuva kera.

Kimwe mu byo bifashisha kugira ngo bahore kuri uwo mwanya, abaturage bibumbira mu bimina kugira ngo n’abatabashije kubonera umusanzu rimwe, bajye batanga uko bifite uko babonye agafaranga, igihe kikazagera bararangije.

Ubu buryo bwatangiriye mu murenge wa Rwankuba, nawo umaze imyaka itanu yose uri ku isonga muri Karongi no mu Rwanda hose ku kigereranyo cya 100%.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka