Huye: I Kinazi haguye abatutsi barenga 40.400

Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kinazi tariki 28 Mata, hagaragajwe ko Abatutsi baguye muri uyu Murenge mu gihe cya Jenoside barenga ibihumbi 40 na 400.

Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside i Kinazi, cyanahuriranye no gushyingura imibiri 1510 y’Abatutsi bazize Jenoside muri aka gace. Aba baje basanga abandi basaga ibihumbi 28 byashyinguwe mbere, ndetse n’abandi bagera ku bihumbi 10 na 600 bashyinguwe umwaka ushize.

Migabo Vital uyobora umurenge wa Kinazi ati hano haguye abatutsi baruta ubwinshi abaturage bo mu Murenge wacu.
Migabo Vital uyobora umurenge wa Kinazi ati hano haguye abatutsi baruta ubwinshi abaturage bo mu Murenge wacu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Migabo Vital, yavuze ko ibi bigaragaza ubukana bwa Jenoside muri aka gace, kuko kaguyemo abantu benshi cyane.

Yunzemo ati “tumaze gushyingura abantu barenga ibihumbi 40 na 400 nyamara kuri ubu umurenge wacu utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 26 gusa.”

i Kinazi, kwibuka byahuriranye no gushyingura imibiri y'abatutsi bazize Jenoside.
i Kinazi, kwibuka byahuriranye no gushyingura imibiri y’abatutsi bazize Jenoside.

Gatari Egide watanze ubuhamya ko Jenoside yagenze ahangaha i Kinazi (na we niho avuka) yavuze ko abahaguye bari bahungiye muri ISAR Songa. Harimo abaturage ba hafi aho ndetse n’abandi bagiye baturuka hirya no hino, cyane cyane muri Gikongoro.

Aha muri ISAR Songa rero ngo bari babashije kwirinda, barwanya ibitero by’abazaga kubica. Baje kuneshwa n’abasirikare bazanye amasasu n’indege.

Gatari Egide ati abari bahungiye muri ISAR Songa twari twirinze, iyo hataza abasirikare n'indege.
Gatari Egide ati abari bahungiye muri ISAR Songa twari twirinze, iyo hataza abasirikare n’indege.

Icyo gihe rero abenshi barapfuye, abandi bamwe bahungira i Burundi, abandi bakomeza kwihisha hagati mu gihugu kugeza Inkotanyi zije zikabatabara.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka