Gakenke: Hakenewe miliyari 37 zo gukoresha muri gahunda y’imyaka 5 y’iterambere ry’akarere
Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke yateranye tariki 26/04/2013, yemeje gahunda y’iterambere ry’akarere y’imyaka itanu izatwara akayabo ka miliyari 37 hatabariwemo amafaranga azaturuka muri Leta.
Iyo gahunda y’iterambere y’akarere y’imyaka itanu izibanda guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo, abikorera n’imyuga.

Kugira ngo iyi gahunda y’iterambere ry’akarere igweho, abikorera bagomba kubigiramo uruhare runini kuko basabwa gushora imari ingana na miliyari eshanu mu bwubatsi bw’amahoteli, inganda, ahantu hakorerwa imyuga itandukanye hazwi nka “agakiriro” n’ibindi.
Uretse abikorera, abaterankunga na bo ni inkingi ya mwamba muri iyo gahunda y’iterambere ry’akarere y’imyaka itanu aho basabwa miliyari hafi 12 zo kuzatera inkunga imishinga y’iterambere.
Ibyo bikorwa byose bizatanga imirimo ibihumbi 50 n’ubukene bugabanuke bugere kuri 20% bivuye kuri 30%.

Biteganyijwe ko akarere na ko kazishakamo miliyari 20 zizava mu bikorwa bitandukanye cyane cyane imisoro n’amahoro.
Ngo mu myaka itanu iri imbere, akarere gateganya kuzinjiza amafaranga arenga miliyari imwe avuye ku misoro n’amahoro kavuye kuri miliyari 420 kinjiza ubu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzabanze iyo mihanda yanyu murebeko abashoramari tutizana.