Mu rwibutso rwa Mibirizi hashyinguwe imibiri 520 y’abazize Jenoside

Imibiri 520 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu buryo budahwitse hafi y’ingo yashyinguwe mu rwibutso rwa Mubirizi ruri mu karere ka Rusizi tariki 30/04/2013. Urwibutso rwa Mibirizi rumaze gushyingurwamo imibiri y’inzirakarengane 7520.

Iyi mibiri yavuye mu mirenge ya Nyakarenzo na Rwimbogo nk’uko byatangajwe na Jean Bosco wari uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Mibirizi.

Yagarutse ku mateka n’inzira y’umusaraba abashyinguwe banyuzemo mbere yuko bicwa n’Interahamwe aho bamwe bajugunywaga mu byobo ari bazima abandi bakicwa n’inzara kugeza banogotse.

Aya masanduku arimo imibiri 520 yashyinguwe mu rwibutso rwa Mibirizi.
Aya masanduku arimo imibiri 520 yashyinguwe mu rwibutso rwa Mibirizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Mucyo Jean de Dieu, yavuze ko kwibuka ari ngombwa mu rwego rwo kubungabunga amateka yaranze u Rwanda kugirango ibyabaye bitazongera.

Aha kandi yatangaje ko Abanyarwanda bagomba guharanira kwigira badaheranywa n’ayo mateka mabi yaranze igihugu anabashishikariza kubaka Umunyarwanda mwiza w’ejo hazaza.

Mucyo Jean de Dieu kandi yashimangiye ijambo rya Perezida Kagame rivuga ko Abanyarwanda bagomba kwandika amateka yabo bakanayigisha urubyiruko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza.

Uhagarariye imiryango y'abashyinguwe warokokeye i Mibirizi.
Uhagarariye imiryango y’abashyinguwe warokokeye i Mibirizi.

Abarokotse Jenoside mu mirenge ya Rwimbogo na Nyakarenzo batangaza ko nubwo banyuze mu nzira y’umusaraba bataheranywe n’agahinda ko ahubwo batangiye inzira yo kwiyubakamo icyizere.

Bafite agasanduku ubwabo bishyiriyeho ko kujya bafashanya bakemurirana utubazo nko kwishakira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Nkurunziza Chaste uhagarariye IBUKA mu karere ka Rusizi yashimiye uko abarokotse muri Mibirizi bakomeje guharanira gusubiza ababo icyubahiro bambuwe babashyingura hamwe n’abandi anabasaba kubishishikariza n’abatarabyumva. Yasabye kandi ko abakoze Jenoside batorotse TIG bafatwa bakareka gukomeza kwidegebya mu mihanda.

Mucyo Jean de Dieu ashyira amazi y'umugisha ku mibiri y'abazize Jenoside.
Mucyo Jean de Dieu ashyira amazi y’umugisha ku mibiri y’abazize Jenoside.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka