Icyo cyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza tariki 30/04/2013 ahagana saa sita z’amanywa ariko uwo Kubwayo Danat we ntiyabashije kugaragara muri iryo somwa ry’urubanza ku mpamvu zitamenyekanye.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhanishwa igifungo cya burundu kubera icyaha cy’ubwicamubyeyi yakoreye nyina umubyara ubwo yamukataga ijosi akoresheje icyuma gikata ubwatsi bw’amatungo (Najoro) ndetse n’uregwa acyemera mu buryo budashidikanwaho.
Mu myiregurire ye Kubwayo yagiye atangaza ko nyina umubyara yamufataga nabi cyane ngo bikaba aribyo byabaye intandaro yo kumukata ijosi kugeza ashizemo umwuka w’abazima.
Urukiko rwatangaje ko rwashatse aho ruhera rumugenera ibihano by’ababurana bemera icyaha ndetse bakagisabira n’imbabazi ariko rubura impamvu n’imwe rwashingiraho ngo kuko yari umuntu ujijutse (umunyeshuli wiga muri kaminuza) byongeye ngo kwica umubyeyi rwasanze bitagabanyirizwa ububi nk’uko n’abahanga mu by’amategeko bifashishijwe bagiye babyemeza.

Ku birebana n’uko yisobanura avuga ko nyina yamubereye umubyeyi gito kuva mu bwana bwe ngo akaba ari nayo mpamvu yahisemo kumwivugana urukiko rwasanze nta gaciro ibyo rwabiha kuko abatangabuhamya batandukanye bemeje ko we na nyina umubano wabo wari nta makemwa.
Nyuma yo kumva icyo ubushinjacyaha bwamureze ndetse no kwifashisha abahanga banyuranye kimwe n’imanza zaciwe zifite aho zihuriye narwo kandi nawe ubwe agahabwa umwanya wo kwiregura bihagije.
Prezida w’iburanisha ry’urubanza rwe yategetse ko Kubwayo Donat ahanishwa gufungwa burundu imyaka yo kubaho kwe kose akazayirangiriza muri gereza ari nacyo gihano gikwiriye umuntu wakoze icyaha cy’ubwicamubyeyi nk’uko biteganwa n’ingingo y’141 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birabaje umwana, akica nyina wamubyaye! byongeye wize kabisa ntacyo yize buretse ubugome kandi nta kaminuza yigisha ibyo. gusa ibi biratwereka ko turi mu minsi y’imperuka.
Mureke gushyirs emphasis ku kuba uriya mwicanyi yiga muri Kaminuza, kuko icya mbere ni umuntu, ibindi byose bimushamikiyeho ni icyo twita accident (Muri philosophie kuba ari umuntu ni essence, ibindi byose ni ukuvuga niba yiga, yirabura, ari muremure ... byitwa accident. Rero ahubwo psychologists bakabaye babanza gukora ibyabo bakagaragza ko uriya mwicanyi ari muzima mu mutwe.