UNICEF igiye gufasha amarerero y’abana bato mu karere ka Gicumbi

Nyuma y’aho UNICEF itangiye gahunda yo gufasha amarerero y’abana bato yo mu karere ka Gicumbi ababyeyi n’abana ndetse n’ubuyobozi bo mu karere ka Gicumbi baratangaza ko bishimiye iyo nkunga bagiye guterwa n’iryo shami.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, ari naho haherereye ishuri ryatewe inkunga bwa mbere kuri uyu wa 29/4/2013 avuga ko inkunga UNICEF izabaha izabafasha kuzamura neza uburere bw’abana babo bakiri bato.

Umuyobozi wa UNICEF Noala Skinner na MInisitiri w'ubuzimana Agnes Binagwaho basuye ishuri ryita ku burere n'imikurire by'umwana (Early Child Development Center) rya Nyagatojo.
Umuyobozi wa UNICEF Noala Skinner na MInisitiri w’ubuzimana Agnes Binagwaho basuye ishuri ryita ku burere n’imikurire by’umwana (Early Child Development Center) rya Nyagatojo.

Umuyobozi uhagaragariye UNICEF mu Rwanda, Mme Noala Skinner, ari hamwe na Minisitiri w’ubuzima, Mme Agnes Binagwaho, basuye ishuri ryita ku burere n’imikurire by’umwana (Early Child Development Center) rya Nyagatojo riherereye mu murenge wa Rubaya, akarere ka Gicumbi banariha ibikoresho bimwe na bimwe byo kwifashisha mu burezi bwabo.

Abana bo muri iryo shuri bazahabwa ubufasha bujyanye n’amasomo atandukanye arimo imibare, indimi no kubonerwa igikoma cyo kunywa ndetse abifuza kuryama bazashakirwa aho baruhukira nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas.

Abana barererwa mu ishuri rya Nyagatojo riri mu murenge wa Rubaya.
Abana barererwa mu ishuri rya Nyagatojo riri mu murenge wa Rubaya.

Nyirabitara Gaudance ufite umwana muri iri shuri yavuze ko iri shuri ribafitiye umumaro munini kuko abana bahabwa uburere burenze ubwo bakaboneye mu rugo ndetse bikaba bibafasha gukora indi mirimo bisanzuye.

Ikindi atangaza n’uko yishimiye inkunga bazaterwa na UNICEF kuko izunganira ubushobozi bwabo bari bafite nabwo budahagije bwo kubonera abana babo ibisabwa byose kuri ayo mashuri y’amarerero.

Bimwe mu bikoresho UNICEF yahaye ishuri ryita ku burere n'imikurire by'umwana rya Nyagatojo.
Bimwe mu bikoresho UNICEF yahaye ishuri ryita ku burere n’imikurire by’umwana rya Nyagatojo.

UNICEF igiye kuzafasha akarere guhugura abarimu bigisha mu marerero 109 aboneka mu tugari twose tugize akarere ka Gicumbi ndetse ikabaha n’ibikoresho byibanze bizifashishwa mu marerero y’abana bato.

Munyaneza Sylvere umuyobozi w’inama y’ababyeyi yashyikirijwe bimwe mu bikoresho abana bifashisha bakina byatanzwe na UNICEF akaba yashimiye abayobozi batankukanye bita ku burere bw’abana n’ejo hazaza habo.

Aho kwidagadurira abo bana bateguriwe.
Aho kwidagadurira abo bana bateguriwe.

Iri shuri ryigamo abana 84 ryubatswe n’ababyeyi ndetse bahabwa inkunga y’ibikoresho birimo intebe, ameza, ibikinisho by’abana n’umushinga wa Save the Children ukorera mu karere ka Gicumbi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka