Iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Gikundamvura tariki 30/04/2013 aho bahuguye abajyanama b’ubuzima bazifashishwa mu gutanga ubutumwa muri gahunda yo kwirinda no kurandura maraliya.
Bimwe mu bikorwa bizibandwaho n’iri huriro ry’urubyiruko harimo kuboneza urubyaro, gukoresha neza umuti usukura amazi, kwirinda Sida, kurwanya imirire mibi n’ibindi.
Inzego z’ibanze zirimo umurenge, centre de santé n’abajyanama b’ubuzima bavuze ko bazafatanya n’iri huriro rya Ruzizi youth network muri ibyo bikorwa byose kuko bifitiye Abanyarwanda akamaro by’akarusho bikaba bikora ku buzima bw’abantu.
Uhagarariye Rusizi Youth network, Rukundo Jean Paul, yasabye urubyiruko n’abaturage baturiye akarere ka Rusizi kuzarya bafasha kandi bakitabira ibikorwa bizajya bikorerwa mu mirenge batuyemo bakanashishikariza abaturage bose kwirinda indwara kuko baruta kuzivuza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Sfhrwanda ije mugihe cyiza rwose abajene tuzabafasha gutanga ubutumwa rwose Turi imbaraga zubaka iyi Rusizi Youth network turayemera mubikorwa idufashamo kongererwa ubumenyi amahugurwa meshi baduhaye ariko bagere nahandi muturere baturanye baduhe ikiraka cyo guukina théâtre
Turashima cyane uyu muryango wa SFhrwanda bazakorana na Rusizi Youth network tugasaba kuzajya batwibuka bakaduha ibiraka ariko cyane baduhe amahugurwa twizere ko na za drama tuzongera tukazikina courage rubyirukô
Rusizi Youth Network yaje ari igisubizo cy’urubyiruko no mugufasha abaturage turashima uriya mu ryango wa SFH uje gufatanya na Rusizi Youth Network