Umuyobozi wa Facebook yamanuye umushahara we awugeza ku idorari rimwe
Kuva tariki 29 Mata 2013, Mark Zuckerberg umuyobozi w’urubuga rwa interineti rwitwa Facebook yatangaje ko umushahara we ushyirwa ku idorari rimwe (hafi amafaranga y’u Rwanda 650) ku kwezi.
Uyu muherwe uza ku mwanya wa 66 ku rutonde rw’abarigwije ku isi ubusanzwe ngo yahabwaga umushahara w’amadorari ibihumbi 503 (asaga ho gato miliyoni 317 uyavunje mu manyarwanda).
Ubu ngo asanga guhembwa menshi nkayo ntacyo bikimumariye, ariko agashaka idorari 1 nk’ikimenyetso cy’uko ari umukozi nk’abandi.

Icyakora AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bitazabuza Zuckerberg gukomeza gukoresha akayabo k’amadorari mu bindi bintu agenerwa nk’ingendo ze ngo ziba zihenze cyane.
Uyu mugabo akurikije ibyo mugenzi we uyobora urubuga rwa Google, Larry Page, nawe yakoze agakuraho umushahara yahabwaga.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Je Mbona Ko Vyaribikwiye Awufashishije Abagowe Kuriyisi.
Mana we ariko ubunjye sinavuye kur’ iyisi??!!!
gusa ndabashimye kunkuru mutugezaho zikoranye ubuhanga
nubushishozi murakoze
None se ngo akuyeho umushahara? Ubundi se si umutungo we? Ninde se umugenera mubye?Ajye areka ubutesi bwiwe , ubonye iyo avuga ngo 1/2 cy’umushahara wanjye nigeneraga nywufashishije impfubyi n’abapfakazi? Yarikuba akoze igikorwa cyiza.