Abaguzi baributswa kwaka fagitire y’ibicuruzwa baguze

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kirasaba abagana amasoko n’amabutike kwibuka kwaka inyemezabuguzi (facture), kuko bibarinda ibibazo byakurikiraho. Iki kigo kibitangaje nyuma y’aho gitangirije uburyo bushya bwo kubara ibyaguzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, Electronic Billing Machine (EBM).

Hari aho byagiye bigaragara ko hari abacuruzi bihinduka abakiriya babaguriye ibintu kubera impamvu zitandukanye, ariko kuri iyi nshuro Rwanda Revenue Authority itangaza ko yahagurukiye iki kibazo, izana uburyo bushya bwa mubazi, nk’uko bitangazwa na Placide Kibogo, ushinze umushinga wa EBM.

Agira ati: “Hari igihe umuguzi yajyaga kugura ikintu ntibamuhe fagitire cyangwa se n’iyo bamuhaye ikaba ifite ibibazo ku buryo ejo agarutse nyirukuyimuha yamwitakana ariko ubu buryo buzatuma fagitire yose iciye muri buriya buryo izajya iba ari umwimerere ku buryo uwayihawe wese azaba afite icizere ko ariyo koko”.

Mu kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru imikorere ya EBM, kuri uyu wa Kabiri tariki 30/04/2013, Kibogo yatangaje ko ubu buryo by’umwihariko buzanagirira akamaro abacuruzi mu mirimo micungire y’imari yabo.

Utu tumashini tuzajya dufasha RRA gukurikirana imikorere y'umucuruzi.
Utu tumashini tuzajya dufasha RRA gukurikirana imikorere y’umucuruzi.

Mu ngero yatanze harimo kuba bizabagabanyiriza ibihombo batamenyaga mu gihe hari undi muntu yasize mu mafaranga. Ikindi ni uko bizakuraho abangaga gutanga umusoro ku nyungu (VAT), kuko byasaga nk’ibiteza umwiryane hagati y’abasora n’abanga gusora.

Ku ruhande rwa RRA kandi ubu buryo buzakoresha utumashini tuzaba tugenzurwa n’iki kigo abakozi bacyo batiriwe bahagera, tuzayifasha kumenya amakuru yose ku bacuruzi banditse mu bitabo by’ubucuruzi mu Rwanda, cyane cyane ko aribo iyi gahunda ireba.

RRA kandi itangaza ko ari itegeko gukoresha ako kamashini ku muntu wese ufite TIN number ndetse akanatanga fagitire, kuko utazabyubahirizwa azahabwa ibihano birimo guhagarikwa cyangwa gucibwa amande ndetse no kwamburwa amahirwe yo kwihutisha ibicuruzwa bye kuri MAGERWA.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abaguzi bose byaba byiza bashishikarijwe gusaba inyemeza buguzi, bityo bikazajya bifasha inzego z’imisoro, kandi n’abacuruzi ubwabo. Tubigire ibyacu dufatanye n’abanyarwanda bose gukoresha ikoranabuhanga, twiteze imbere.

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ikoranabuhanga, ryaziye igihe. Ubu ntamuntu uzongera kutwiba, ahubwo abacuruzi bose bashihsikarizwe gutunga ibi byuma.

Murisa yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka