Nyanza: Abanyeshuli bize basimbuka batangiye kwirukanwa
Amashuli yisumbuye yigenga abarizwa mu karere ka Nyanza yatangiye kwirukana bamwe mu banyeshuli babyo biga mu mwaka wa gatandatu bakekwaho kuba baragiye basimbuka imyaka y’amashuli harimo n’ibizamini bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 29/04/2013 bamwe mu banyeshuli bo mu mashuli yigenga atandukanye yo mu karere ka Nyanza bari urujya n’uruza aho abagenzi bategera imodoka basubiye iwabo nta kanyamuneza na mba bagaragazaga mu maso kuko abenshi bahurizaga ku kintu cy’uko batazongera gusubira mu ishuli ngo bige.
Muri abo banyeshuli hari abahishura ko mu myigire yabo bagiye bakora amanyanga bagasimbuka bati kuba rero batangiye kutuvumbura ni ibintu bizadukomerera ku buryo bishobora kuzatuviramo no guta ishuli tukajya mu bindi bidafite aho bihuriye naryo.

Bamwe bavuga ko ibizamini bisoza icyiciro rusange byagiye bikorwa barwaye ntibabyitabire abandi bagatinya kujya kubikora yemwe ngo hari n’abagiye basimbuka amashuli nk’uko abo banyeshuli babitangaza.
Umwe muri abo banyeshuli w’umuhungu ariko wanze gushyira izina rye mu itangazamakuru yagize ati: “Njye ubu ngiye kwiyigira kogosha nabyo nibyanga nibere umwana wo ku muhanda kuko ubu akacu kashobotse”.
Mugenzi we w’umukobwa wari iruhande rwe nawe yavuze ko nihatagira igikorwa bizatuma bamwe mu banyeshuli bata ishuli bakajya mu bikorwa by’uburaya n’ubuzererezi.
Hamwe na hamwe abanyeshuli basigaye biga baragerwa ku mashyi
Ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA ni hamwe mu bigo by’amashuli yigenga mu karere ka Nyanza hafashwe icyemezo cyo guha impushya abanyeshuli bacyo ngo bajye gushakisha ibyangombwa byerekana ko nta buriganya bize bakora mu myigire yabo mbere y’uko bemererwa gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuli yisumbuye.

Muri icyo kigo hasezerewemo abanyeshuli benshi ku buryo umunyamakuru wa Kigali Today hari amashuli amwe n’amwe yaho yasanze ari intebe gusa abanyeshuli batashye kubera iryo suzuma ryabayeho.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA, Mudacumura Narcisse, yatangaje ko abo banyeshuli basezerewe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo ikigo cy’igihugu gushinzwe guteza imbere uburezi (REB) cyabasabye.
Yagize ati: “Buri munyeshuli wese azajya akora ikizamini gisoza umwaka w’amashuli yisumbuye abanje kwerekana ko yize amashuli yose nta na rimwe asimbutse niyo mpamvu abo mu kigo cyacu twabohereje kugira ngo bajye gushaka ibyangombwa bibitwemeza”.

Avuga ko muri icyo kigo abereye umuyobozi yizeye neza ko abanyeshuli bazazana ibyo byangombwa byose basabwa kandi ngo abatazabibona nta burenganzira bazemererwa bwo gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye.
Mu bigo bitandukanye by’amashuli yigenga yo mu karere ka Nyanza icyo gikorwa bacyise umukwabo wo gusezerera abanyeshuli bose bakekwaho amanyanga yo gusimbuka imyaka y’amashuli kugeza ubwo bagera mu mwaka wa nyuma w’amashuli atandatu yisumbuye kandi batabyemerewe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwarakoze kugira igitekerezo kidafitiye akamaro igihugu. KUKO injiji muzigize nyinshi!
Mwarakoze kugiraekeret igitekerezo kidafitiye akamaro igihugu.
REB ikwiye kujya igenzura neza ko buri munyeshuri afite ubumenyi bumwemerera gukora ikizami cyo ku rwego yifuza cg hakajyaho ingamba zifatika zo gukumira abasimbuka imyaka imwe n’imwe.
ariko mana mwabanje kureba ingaruka zibyo REB irigukora, ese mubona arinziza, ahaaa naha nyakubahwa prezida w’igihugu cyacu, gusa musubize amaso inyuma murebe umuntu wazanye icyo gitekerezo uburyo we yize, kuko ngo utaribwa ntamenya kurinda mugabo. mumucunguze murebe icyo ashaka bakimuhe agende nahubundi areke igihugu cyacu gitere imbere, gusa abaganga basigaye aribacye mughugu murebe uko mwashyiraho andi mashuri yabaganga. murakoze.
DUDU,
Ibyo wabonye bikorwa hehe i Buraye? Ese urahazi ubundi? Ntukabeshye rubanda ibyo ntaho byigeze. Kandi ntanaho basikmbuka imyaka, ahubwo naho ibyo bikorwa igihugu kiba atari serieux. Abakongomani bababanye benshi
Erega REB nirebe uko yashyiraho gahunda yuko umuntu yajya ahabwa ikizamini cy’umwaka uri hejuru ye nagitsinda akomeze nkuko bikorwa i burayi n’ahandi!
Naho ubundi abana babikora mu kavuyo cyane cyane kandi n’abayobozi b’ibigo byacu nabo usanga babigiramo uruhare!!
twizereko iryo suzuma rizajyerahose nomubigo byigenga kuko arinaho tubibona cyane kandi nibyobituma abashomeri barushaho kwiyongera ubutabera nabwo bubijyemo hatazagira bamwe bafata abandi bagasigara byagaragara nabi
na coste niko biri kuko ho ntabazasigara kdi nimwe mwabiduteye mwavuzeko farg igiye kurangiza kwishyuru natwe twiha akabyizi none twqrqbqnjuye banzeko dusanza gusa no mubakozi bareta nibabatume iriya code urebe ngo abakozi barabura nahubundi bariyabana babigirijeho nkana
Ni akumiro rwose uziko amashuri basigaye bayatekinika koko?
Nanjye nzi abanyeshuri bagera kuri 5 basimbutse bajya kwiga i Muhanga mu ishuri rya CFN riri mumurenge wa Kibangu kuko ari murutumva ingoma, barangije muwa kabiri bajya muwa gatanu kuko ngo muwa kane basabwa icyemezi cya tronc commin. Bisigaye ari indwara REB ikaze umwete.
ndumwe mubanyeshuri birukanywe naringeze mu mwaka wamashuri wa 6 jye sinasimbutse kuko sinarimpari nize congo nyuma mba umusirikare ndanatahuka sinajya kuzana ibyangombwa banyirenza none reb yaba yarateganyije iki ko ntawundi mwuganumwe nzi keretse kurasa kdi esekoko ndetse kwiga nanubu ndakibaza mungire inama nahubundi kwiyakira byananiye nize kuvura abasirikare muntambara nibura iyaba baribadukoresheje ibizamimn bihura nibyo twize twatsindwa bakatwangira kdi twize imyaka3 nahubundi aaaaaaaaaaaaah ntawamenya da
Gusa njye mbona haranayeho n’uburangare ku ruhande rwa REB.Kuki bategereza ko abana bagera mu mwaka wa nyuma hatabayeho checking.Iyi checking ikwiriye kujya iba buri mwaka.
Gusa iyi checking nibe no mu bantu bari mu kazi cyane cyane abavuga ko bafite impamyabumenyi za kaminuza bavanye hanze.Bajye aho bize bazane academic transcripts zabo,kuko hari aho tuzi hari nganda zikora za degrees abantu bakazikoresha batarigeze mu ishuri.
Ahubwo hagakwiye no kurebwa mu barangije kwiga ko ntabakoze ubu buriganya nabo bagafatirwa ingamba zibakwiye.