Bugesera: Bitarenze amezi atatu haraba huzuye ikibuga cy’umupira gishya
Nyuma yuko ikibuga cy’umupira cya Nyamata cyakinirwagaho n’ikipe ya Bugesera FC gifungiwe bigatuma iyo kipe ijya gukinira i Kigali, ubu muri ako karere harimo kubakwa ikibuga cy’umupira gishya giciriritse kuburyo kizaba cyuzuye bitarenze amezi atatu.
Imirimo yo kubaka icyo kibuga iri mu bice bibiri: igice cya mbere kigizwe no kubaka ikibuga kirimo ubwatsi bwa pasiparume ndetse n’uruzitiro rw’ikibuga nk’uko bitangazwa na Kiganda Francois umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe ingingo y’imari.
Yagize ati “icyo gice cya mbere kizubakwa mu mezi atatu kikazarangira gitwaye amafaranga ari hagati ya miliyoni ziri hagati ya 79 na 85 z’amafaranga y’u Rwanda”.
Igice cya kabiri kizaba kigizwe no kubaka aho abafana bazajya bicara ndetse no gutunganya ahazajya haparikwa ibinyabiziga, icyo gice cyo kikazubakwa mu ngengo y’imari iri imbere bikurikije uko amikoro azajya aboneka.

Icyo kibanza cyubakwamo icyo kibuga cy’umupira cyari icy’ishuri rya Nyamata Technical Secondary School ryahoze ryitwa ETO akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bw’ishuri bwumvukanye n’akarere ko naryo rizajya rikigiraho uruhare mu kugikoresha nk’uko Kiganda abivuga.
Ikipe ya Bugesera FC kuri ubu intego yayo ni ukujya mu cyiciro cya mbere ndetse no gutwara igikombe cy’amahoro, indi ntego akaba ari ugutegura ikipe igizwe n’abana nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera akaba na perezida w’iyo kipe, Rwagaju Louis.
Ati “habayeho uburyo bwo kuvugurura ikipe ndetse no gushaka abatoza n’ababungirije b’abahanga kandi hakaba haranashyizweho komite ishinzwe gukurikirana iyo kipe umunsi ku munsi igerageza kubaba hafi no kubatera akanyabugabo”.
Umuyobozi w’akarere asaba abaturage kuba hafi y’ikipe yabo bayishyigikira aho igiye gukinira hose, kuko itagikinira hafi yabo kubera ko ikibuga yajyaga ikinirwaho cyafunzwe kubera ko cyatezaga impanuka kuko cyegereye umuhanda.
Ikipe ya Bugesera FC kugeza ubu iri mu bikombe bibiri, igikombe cy’amahoro ndetse ikaba inakomeje guhatanira umwanya wo kujya mu cyiciro cya mbere aho igeze muri ½ .
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|