CECAFA ya 2013 izabera mu Ntara ya Darfur muri Sudani

Umunyamabanga uhoraho w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasizuba (CECAFA), Nicholas Musonye yatangarije BBC tariki 29/04/2013 ko amarushanwa y’igikombe cya CECAFA y’uyu mwaka azabera mu Ntara ya Darfurmuri Sudani.

Musonye avuga ko ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo ayo marushanwa azahabera agende neza, bigeze ku gipimo cya 90%. Agira ati: “Sitade ebyiri ziri Al-fashir (Al Nuggaa yakira abantu ibihumbi 15 na Al-Fashir yakira ibihumbi 45) ni nziza cyane kimwe na hoteli n’ibijyanye no gutwara abantu.”

CECAFA y’uyu mwaka yari iteganyijwe kuzabera mu gihugu cya Ethiopiya ariko iza kwimurirwa muri Sudani kuko byagaragaye ko icyo gihugu kititeguye kwakira iryo rushanwa; nk’uko Nicholas Musonye akomeza abishimangira.

Intara ya Darfur izakira iryo rushanwa yabaye isibaniro ry’intambara hagati y’imitwe itandukanye guhera mu mwaka wa 2003 ariko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, imirwano yarahagaze, abaturage basubira mu byabo. Kuba hagiye kubera iryo rushanwa ni ikimenyetso cy’uko amahoro ari yose muri iyo ntara.

Biteganyijwe ko irushanwa rya CECAFA izatangira tariki 15/06/2013 rikazitabirwa n’amakipe 12 yabaye ayambere muri shampiyona.

Ayo makipe ni Yanga na Simba (Tanzaniya), ikipe izaza hagarariye Zanzibar, El-Merrek na El Hilal (Soudan), Express (Uganda), Vital’o (Burundi), Ports (Djibouti), Elman (Somalia), Ikipe yo muri Sudani y’Amajyepfo, St Geaorge (Ethiopiya) na Rayon Sports cyangwa Police FC (Rwanda).

Ikipe ya St. Loi Luppo yo mu gihugu cya Kongo-Kinshasa izitabira iryo rushanwa nk’umushyitsi.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka