Lieutenant Ngarambe Zita wo mu mutwe wa FDLR watahukanye n’umugore n’abana be atangazaza ko atakomeza kwikorera umutwaro w’imbunda mu gihugu cy’abandi mu gihe ntacyo yikeka mu gihugu cye cyamubuza gutahuka.
Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), zohereje abagenzuzi mu matora y’abadepite ateganijwe mu Rwanda kuva tariki 16-18/9/2013, aho basuzuma iyubahirizwa rya demokarasi n’imiyoborere myiza, nk’uko itangazo batanze ribivuga.
Umusaza Ntambabazi Victor w’imyaka 80 wo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi avuga ko ashima Leta y’u Rwanda ishishikariza abashakanye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bituma umuntu adatandukana n’undi uko yishakiye.
Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11/09/2013, abanyeshuri biga mu ishuri rya College ya Karambi mu karere ka Ruhango, banze kwinjira mu mashuri nk’uko bisanzwe, kubera mugenzi wabo wakubiswe n’umuyobozi akamuvuna itako.
Abaturage bo mu murenge wa Buyoga ho mu karere ka Rulindo bavuze ko FPR yabagejeje kuri byinshi bakaba bijeje ko bazayitora 100% mu matora y’Abadepite azaba tariki 16/09/2013.
Nyuma yo gutsindwa na Canada igitego 1-0, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, tariki 10/09/2013, yanganyije n’Ubufaransa ubusa ku busa mu mukino wa kabiri mu itsinda mu irushanwa ririmo guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ribera i Nice mu Bufaransa.
Abaturage b’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 10/09/2013 bavugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu murenge wabo ko bazatora uyu muryango kuko bafitanye igihango cy’uko ariho yanyuze ibohora icyahoze ari Ruhengeri.
Abakandida 21 biyamamariza kuzahagararira abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru mu nteko ishinga amategeko bose bahurije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse, yemeza ko FPR-Inkotanyi itigeze isondeka Abanyarwanda mu byiza byinshi imaze kubagezaho, bityo nabo bakaba bagomba kuyitora 100%.
Sindambiwe Aimable w’imyaka 19 afite ubumuga amaranye imyaka 16, avuga ko yatewe n’imibereho mibi nyuma y’uko umubyeyi umubyara amutaye akarerwa na nyirakuru. Kutagira umuntu umwitaho byatumye agwa mu kizenga cy’amazi aba aho aza gushya akurizamo ubumuga budakira.
Abagore 26 bo mu ntara y’Uburasirazuba biyamamariza ubudepite bemeza ko nibatorwa bazavamo intumwa nziza kugirango abagore barusheho kwigira, badahohoterwa banatinyuke ishoramari.
Umwana w’imyaka itandatu wo mu mudugudu wa Kirwa mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza wishwe n’umukozi wo mu rugo rw’iwabo yasezeweho bwa nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10/09/2013.
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abagize utunama tw’ubujurire ku bijyanye n’inguzanyo ya Buruse muri iyo ntara kuzirinda amarangamutima, mu gihe bazaba bakira ubujurire bw’abanyeshuri basanzwe biga n’abatsindiye kuziga mu mashuri makuru na za kaminuza.
Umusaza w’imyaka 99 y’amavuko, Pascal Gashara utuye mu mudugudu wa Julu mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gihinga ho mu karere ka Kamonyi avuga ko yari afite umuvandimwe we wagizwe Umututsi we n’abandi bavandimwe babo bose bagasigara ari Abahutu.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushyiraho igishushanyo mbonera cy’imiyoborere ikoresheje ikoranabuhanga kizakuraho inzitiri zose zagaragaraga mu nzego z’ubuyobozi. Iyi gahunda u Rwanda ruzayifashwamo na sosiyete yo muri Koreya y’Epfo yitwa NIPA.
Abashoramari icyenda b’Abafaransa baje kwiga isoko ry’u Rwanda, basanga bakora ibijyanye n’imyubakire, ikoranabunga no guhesha agaciro ibiribwa; ariko ngo si ibyo gusa bikenwe kuko Leta ishyira ku isonga ikibazo cy’ingufu, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’umusaruro muke w’ubuhinzi.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko uburyo bakiriwe mu Rwanda bwatumye basa n’abibagiwe urugomo bakorewe ubwo birukanwaga muri Tanzaniya.
Umuhanzi Mani Martin arisegura ku bakunzi be kubera ko harimo abahawe amashusho y’indirimbo zidasomeka.
Mu gihe mu bihe byo hambere bitari bimenyerewe ko abakobwa biyemeza gukora imwe mu mirimo yafatwaga nk’umwihariko w’abagabo, ubu mu karere ka Muhanga hari abakobwa bemeza ko babeshejweho n’umwuga wo kogosha.
Nyuma y’aho abaturage batuye akagari ka Rubona, umudugudu wa Rushagara umurenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu intara y’uburengerazuba bagaragarije ikibazo cy’amazi y’imvura abasenyera amazu bitewe n’imigende yasibamye ntihagire igikorwa, na n’ubu bakomeje gutakamba ngo inzego z’ubuyobozi zihwiture abo bireba ariko abo (…)
Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda, nyakubahwa Kazuya Ogawa aravuga ko igihugu cye cyishimira kuba kigira uruhare mu bikorwa bigamije gukumira amakimbirane ndetse no kuyashakira umuti binyuze mu bikorwa birimo gufasha mu kwigisha ababungabunga amahoro n’abacyemura impaka aho zivutse.
Abakurikirana imiyiteguro y’ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Kongo-Kinshasa n’umutwe uyirwanya wa M23 babwiye Kigali Today ko impande zombi zigiye gutangira ibiganiro isaa cyenda z’uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 10/09/2013 mu mujyi wa Kampala.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusuzuma ikibazo cy’abanyeshuri biga n’abitegura kujya muri kaminuza bari baranditse bagaragaraza ko batewe impungenge no kutazabasha kwishyura ibyo basabwa ngo bige muri kaminuza kuko bafite iibibazo byihariye bikeneye kwitabwaho.
Kanda kuri buri foto ubashe kuyibona ari umwimerere
Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara baratangaza ko mu matora y’Abadepite yegereje bazatora abakandida bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi ku gipimo cya 100%
Imibare itangazwa n’abayobozi bo mu karere ka Gicumbi iragaragaza ko muri rusange kugera ubu abaturage batarenze 60% aribo bamaze gutanga amafaranga yo kwinjira muri gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli, ariko ngo hakaba hari n’imirenge ikiri ku gipimo cya 30%.
Abasigajwe inyuma n’amateka bashima ishyaka rya FPR Inkotanyi kuko ari ryo ryabavanye mu nzu zitwaga “Kiramujyanye” zari zarabaye nk’umwihariko w’Abasigajwe inyuma n’amateka. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu buhamya butangwa na Mugorewishyaka Latifa wo mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza, (…)
Muri gahunda Banki y’Amajyambere y’u Rwanda BRD, Banque Rwandaise de Développement ifite yo gusura abo yahaye inguzanyo bakaganira uko bayibyaza inyungu nini, abayobozi ba BRD basuye abanyamishinga bo mu ntara y’Amajyepfo bagirana ibiganiro byabereye mu karere ka Nyanza kuwa 09/09/2013.
Mu marushanwa y’imikino y’intoki ya basketball, volleyball na handball yabereye mu mujyi wa Karongi ku cyumweru, hamenyakanye amashuri yatsinze azahagararira ako karere mu marushanwa azaba ku rwego rw’Intara mu murenge wa Birambo ku cyumweru tariki 14/09/2013.
Abakozi batandukanye bakora mu nzego z’ubuhinzi n’iterambere baturutse mu karere ka Ruhango bagiriye urugendo mu karere ka Kirehe, aho bavuga ko bigiye byinshi ku buryo bwi guhinga neza no kubyaza umusaruro mwinshi ibishanga.
Amakuru atangwa n’abari kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya akomeje kwemeza ko bari kwirukanwa nabi mu buryo burimo ihohotera n’urugomo ku buryo bamwe bamburwa ibyabo byose ndetse ngo batangiye no kubakubita bakabakomeretsa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buratangaza ko ahahoze rya Gishwati nihamara gutunganywa hazagirwa ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo ngo kuko hatunganyijwe neza haba hamwe mu hantu heza hanogera icyo gikorwa.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda MINECOFIN irifuza ko abaturage bagira icyo bavuga ku kumenya niba ingengo y’imari y’uyu mwaka ikora icyo yagenewe. Ibi ngo bizagerwaho hifashishijwe agatabo ngo kazafasha benshi kumva uko iyo ngengo y’imari yateguwe no gukurikirana uko ikoreshwa.
Abasivile 23 baturuka mu bihugu umunani by’Afurika, bahuriye I Nyakinama mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa mbere tariki 09/09/2013 kugira ngo bige uko bakwitwara mu gihe boherejwe mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birimo imvuru cyangwa intambara.
Nyakwigendera Mbaraga Emmanuel wari ufite imyaka 15 yaraye ashyinguwe mu karere ka Bugesera nyuma yo kurohorwa yashizemo umwuka n’abapolisi bo mu mutwe wihariye ukorera mu mazi bita Marines.
Umukinnyi Nsabimana Eric ukinira APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, azamara amezi hagati y’arindwi n’umunani adakina umupira w’amaguru nyuma yo kugira imvune ikomeye, ubwo yakiniraga ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa gicuti mu Bufaransa ubwo yiteguraga imikino ya ‘Francophonie’.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, buratangaza ko n’ubwo nta gihe runaka cyatangwa, ngo hari icyizere ko muri ako karere bazongera bakagira ikipe y’umupira w’amaguru iri mu cyiciro cya mbere.
Tanzaniya yongereye ingufu mu kwirukana Abanyarwanda babaga ku butaka bwayo, ubu amakuru abirukanwe batangaza aremeza ko leta ya Tanzaniya yatangiye kwifashisha abasirikare, abapolisi n’izindi ngufu zibonetse zose ndetse abirukanwa bageze ku butaka bw’u Rwanda baravuga ko bari gutwarwa mu modoka zisanzwe ari iz’amagereza, (…)
Nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa 23 bihagaze igihe kigera ku mezi icyenda, biteganyijwe ko bisubukurwa uyu munsi tariki 09/09/2013 mu Mujyi wa Kampala.
Umukandida-depite wigenga wiyamamariza ubudepite mu matora azaba muri uku kwezi, bwana Mwenedata Gilbert arahamagarira Abanyarwanda kuzamutora ari benshi maze yagera mu nteko akazaharanira ko u Rwanda rwiza rukomeza kunogera abarutuye himakazwa gukorera mu mucyo n’ubumuntu.
Umugabo witwa Matabaro Isaië ukomoka mu karere ka Nyamagabe akaba atuye muri Gasabo mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuba aheka umwana we mu mugongo akajya mu nzira akagenda nta gisebo n’isoni bimutera ngo kuko umwana ari uwe kandi yumva uburinganire hagati y’umugabo n’umugore bikwiye kuba umuco nyarwanda.
Ibyamamare bibiri byo mu gihugu cya Ecosse byiteguraga kwambikana impeta z’urukundo rudashira byateguye ubukwe bwatanzweh ifaranga rimwe bita iyero rikoreshwa mu bihugu by’Uburayi, bityo bakuraho ihame rivuga ko ubukwe butegurwa n’uwifite. Iyero rimwe ubu rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 880.
Abantu barindwi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu mukwabu wabaye mu karere ka Ruhango kuwa 07/09/2013, aho abantu bane bazize kuba benga banacuruza ibiyobyabwenge mu Ruhango bita ibikwangari, naho abandi batatu bakazira ko batagira ibyangombwa bibaranga.
Abaturage barema isoko rya Nyange mu murenge wa Ngororero ntibishimiye uburyo bakwa imisoro kuko bavuga ko basoreshwa kandi n’ababaguriye nabo bagasoreshwa bityo ibyo bacuruje bigasora kabiri. Byongeye kandi ngo imisoro batanga ntibazi uyakira kuko badahabwa gitansi yemeza ko batanze umusoro.
Amakipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yaraye atsinzwe mu mikini ibiri yakinnye ku cyumweru tariki ya 08/09/2013 i Cotonou muri Benin n’i Nice mu Bufaransa. Ikipe nkuru yatsinzwe ibitego 2 ku busa mu mukino gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi 2014, naho ikipe y’abari munsi y’imyaka 20 itsindwa na Canada 1-0 mu mikino (…)
Mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Ngarama, mu murenge wa Kabacuzi ho muri Muhanga haravugwa urupfu rw’umugabo wiyahuye amaze gutema umugore we ariko utapfuye.
Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD ririzeza abaturage ko nibaramuka barihaye amahirwe yo kubahagararira mu nteko ishinga amategeko bakaritora mu matora y’abadepite yo kuwa 16/09/2013 ngo rizashyiraho banki yihariye yunganira abahinzi n’aborozi, izabafasha mu kubona inguzanyo ku buryo bworoshye (…)
Abahanzi n’abanyabugeni b’u Rwanda bitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa Jeux de la Francophonie2013 baratangaza ko bizeye kuzavana imidari yo kwitwara neza muri ayo marushanwa arimo kubera i Nice mu Bufaransa.