“Gutsinda Police FC ni ubutumwa bw’uko n’igikombe dushobora kugitwara”- Mashami

Nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’umupira w’amaguru wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umutoza wa APR FC wungirije, Mashami Vincent watoje uwo mukino, avuga ko n’igikombe bashobora kuzacyegukana.

Igitego kimwe cya APR FC cyabonetse ku munota wa 58 gitsinzwe na Sibomana Patrick ‘Pappy” nyuma yo kotsa abakinnyi ba Police FC igitutu cyinshi.

Sibomana Patrick niwe watsinze igitego rukumbi cya APR FC.
Sibomana Patrick niwe watsinze igitego rukumbi cya APR FC.

Muri uwo mukino aho APR FC yatojwe na Mashami Vincent, nyuma y’aho umutoza mukuru Andreas Spier ahagaritswe kudatoza iyo kipe imikino itanu kubera imyitwarire mibi, APR FC niyo yigaragaje cyane kurusha Police FC mu minota 15 ya mbere, gusa nta gitego byatanze. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere amakipe yarasatiriye cyane, ariko kubona ibitego biranga.

Amakipe avuye kuruhuka, nibwo APR FC yagaragaje umukino mwiza wo guhanahana imipira myiza kandi yihuta, maze nyuma y’umupira mwiza wari uzamukanywe na Tibingana Charles, awuha Sibomana Patrick watsinze igitego gifatwa nka kimwe mu byateguwe neza muri uyu mwaka.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga.

Nyuma y’icyo gitego, APR FC niyo yasatiriye cyane ariko umukino urangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC.
Mashami Vincent avuga ko kuba barabashje gutsinda Police FC imwe mu makipe akomeye mu Rwanda ngo n’igikombe bafite amahirwe yo kucyegukana.

Ati “Police FC kuyitsinda biranshimishije, kuko burya iyo witsindiye ikipe muhanganiye igikombe uba ukoze akazi gakomeye. Gutsinda uyu mukino rero ni ubutumwa dutanze ko n’igikombe tuzacyegukana abakinnyi banjye nibakomeza uyu muvuduko”.

Mashami Vincent, umutoza wa APR FC wungirije, avugana n'itangazamakuru.
Mashami Vincent, umutoza wa APR FC wungirije, avugana n’itangazamakuru.

Umutoza wa Police FC, Sam Ssimbwa, avuga ko nubwo APR FC iri ku mwanya wa mbere imurusha amanota icyenda, ngo aracyizeye gutwara igikombe cya shampiyona. “Ubu dutsinzwe umukino umwe ntabwo dutsinzwe urugamba rwose. Haracyari indi mikino yo kuvanamo amanota, gusa uyu munsi ntabwo abakinnyi banjye bakinnye uko nabishakaga, ariko mu mupira w’amaguru bibaho cyane”.

Kuri uwo munsi wa 17 wa shampiyona, Kiyovu Sport na Espoir FC zanganyirije ku Mumena igitego 1-1, Mukura Victory Sport inganya na Gicumbi FC igitego 1-1 i Muhanga, Musanze inganya na AS Muhanga ibitego 2-2 i Musanze, naho Esperance itaraherukaga amanota atatu itsinda Etincelles ibitego 3-1.

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga.

Nyuma yo gutsinda Police FC, APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 40, ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 37 gusa ikaba ifite umukino w’ikirarane itarakina, naho Espoir FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.

Police yasubiye inyuma ku mwanya wa kane n’amanota 31 inganya na AS Kigali iri ku mwanya wa gatanu, naho Amagaju na Esperance zikaza ku mwanya wa 13 n’uwa 14 n’amanota 10 zombi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amakipe Ajyatsindwa Yemere Amagambo Ntaho Ahuriye Nibikorwa Bareke Kurengannya Abasifuzi Abanyarwanda Mbonadukwiye Kwishyirahamwe Tugatanga Umusanzu Wacu Hamwe Na Ferwafa Tukazana Camera Maze Footbool Yacu Igatera Imbere Tukareka Kurenganya Arbitile Bafana Namwa Murya Mutsirwa Mwemere Erega Ikipe Ya APR Fc Lezzo Igenderaho! Yokunvako Itatsingwa Murakuze Yari Laurent Rusizi Rwimbogo G S Muhehwe Natwe Abayobozi Wumupira Wamaguru Mudufashe Sport Yacu Izamuke Mubana Bakiribato Muzadusure ?

Ndikumana Laurent yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Kabisa uko mwatsinze Police FC niba ariko bizakomeza igikombe nicya APR FC, gusa niyibukeko abasifuzi bose atariko bazakomeza kubera APR FC, jye sinemerako iyo arbitre ataba undi mukinnyi ko mwari gutsinda Police.

Advisor yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka