Imyiteguro y’iserukiramuco riba kuri uyu wa Gatanu wahariwe abakundanye igeze kure
Ikigo gihagarariye abagore bikorera ku giti cyabo mu Rwanda "Chomber of Women" kiri mu myiteguro y’iserukiramuco riba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu wahariwe abakundanye "Saint Valentin," mu rwego rwo gufasha abagore n’abagabo babo gusabana no kwidagadura.
Iri serukiramuco ryatumiwemo ibihugu bigera kuri 26 biciye muri za ambasade zabyo zikorera ku Rwanda, rigamije kwidagadura no gusangizanya umuco ariko na none hibandwa ubusabane hagati y’umugore n’umugabo mu muryango, nk’uko Kamarade Immy ukuriye umuryango Chamber of Women yabitangaje.

Yagize ati "Twigiye gusura abagore bikorera mu gihugu hose turaganira twemeranya ko tugomba guhura tukongera tukaganira tukamenyana ariko muri uko kuganira tukareba no ku muco Nyarwanda (...) ariko ntago twagize abagore gusa twagize imiryango ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda."
Kuri iyi nshuro kwinjira muri iki gikorwa ngarukamwaka bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, imiryango ikazataramira i Gikondo ahakunda kubera Expo.

Umujyi wa Kigali nawo wishimiye iki gikorwa uvuga ko biri muri gahunda zawo z’uko abantu bahura bakamenyana bakanasabana, nk’uko byatangajwe na Charles Rusumbi, uhagarariye urubyiruko, umuco na siporo mu mujyi wa Kigali yabitangaje.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|