Ubwumvikane bucye hagati y’aba nyiri Hotel Merdien butumye ishyirwa ku isoko

Sosiyete SOPROTEL yari ihuriweho na Leta y’u Rwanda n’iya Libiya, yari ifite Hotel Merdien Umubano, yaseshwe bituma iyi hotel ihita ishyirwa ku isoko, nyuma y’ubwumvikane bucye bushingiye ku miyoborere yayo bwari bumaze igihe kinini.

Kuri uyu wa Kane tariki 13/2/2014 nibwo Me Emmanuel Butare, ushinzwe isesamutungo n’igabanyamutungo rya sosiyete SOPROTEL, yabitangaje avuga ko bitarenze amezi atandatu Hotel Merdien Umubano izaba yabonye umushoramari mushya.

Maitre Butare asobanurira abanyamakuru uburyo Hotel Merdien izashyirwa ku isoko.
Maitre Butare asobanurira abanyamakuru uburyo Hotel Merdien izashyirwa ku isoko.

Amakuru yakomeje kuva mu nkiko zakiriye iki kibazo, ni uko kimwe mu kibazo cyaganishije kuri iri seswa ari uko Leta y’u Rwanda yababajwe n’uko Libiya yanze gutanga amafaranga yo gusana iyi hotel yari yabyemeye imyaka 10 igashira.

Gusa kugeza ubu nta gaciro k’iyi hotel byari byabarurwa kuko aribwo bigiye gukora, kugira ngo Libiya yegukane igice cyayo kingana na 60% yashoye n’u Rwanda rusigarane 40% rwashyizemo; nk’uko Me Butare yabitangaje.

Hotel Merdien igiye gushyirwa ku isoko.
Hotel Merdien igiye gushyirwa ku isoko.

Ibi ariko bizakorwa ari uko hakozwe ibarura ry’imyenda iyi hotel ifitiwe ndetse hakanabanza kwishyurwa imyenda hotel ifitiye abandi bantu.
Gusa ibikorwa by’iyi hotel birimo gutanga serivisi yari isanzwe itanga bizakomeza nk’uko byari bisanzwe, kandi uzayigura nawe akaba yitezweho gukomeza gukora ntihabeho guhagarara.

Buri wese wujuje ibisabwa bizatangazwa mu minsi iri mbere yemerewe guhatanira kugura hotel Merdien yatangiye gukora mu 1979, ndetse na Leta y’u Rwanda cyangwa iya Libiya bikaba byemerewe guhatana, nk’uko Me Butera yabitangaje.

Emmanuel Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo Hotel Merdien yaba iherereye ahaganahe murwanda ?

Emmanuel Nkurikiyinka yanditse ku itariki ya: 20-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka