Bugesera: Bafashwe bakorera abandi ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga
Abasore babiri bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyon ya Nyamata mu karere ka Bugesera, bafashwe bakorera abandi ibizamini byo kubona impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.
Abo batawe muri yombi tariki 12/02/2014 ni uwitwa Bwaliya Jean Pierre w’imyaka 38 y’amavuko akaba atuye mu karere ka Huye akaba yakoreraga mu rumuna we Nteziryayo Sevellin w’imyaka 31 utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Undi nawe yitwa Shabani Ladislas w’imyaka 22 y’amavuko yari yavuye mu karere ka Gicumbi, akaba yarakoreye ikizamini uwitwa Karemera Pierre Celestin wari wamwemereye igihembo cy’amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Supt. Jean Marie Vianney Ndushabandi, avuga ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma yo gusanga ibyangombwa n’amazina bakoreraho atari ayabo.
Yagize ati “twabasanganye amarangamuntu bari baragerageje kuyahindura maze bashyiraho amafoto atari ayabo ariko amazina atari ayabo, twasanze ari ibintu bikoranye ubuhanga kuko nta wapfa kubimenya keretse habayeho ubushishozi bukomeye”.
Supt. Jean Mrie Vianney Ndushabandi arakangurira abafite ingeso yo gukorera abandi ibizamini ko bagomba kubireka kuko uzabifatirwamo azahanwa bikomeye.
Aba bagabo bose bemera icyaha bakanagisabira imbabazi. Bwaliya we avuga ko yaje gukorera murumuna we kuko atazi gusoma no kwandika. Polisi itangaza ko ibakurikiranyeho icyaha cy’impapuro mpimbano.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutuawire igihe bazakorera permit previsoire i RUBAVU
mwatubwira ikizamini cya permis provisoire kizakorwa ryari muri kigali