Gakenke: Coaster ya Kigali Safaris yakoze impanuka, abantu 19 barakomereka
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota-Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yavaga i Musanze ijya i Kigali yakoze impanuka, abagenzi 17 barakomereka, batatu bakomereka ku buryo bukomeye.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagali ka Buheta mu Murenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12/02/2014.
Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nemba kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga. Dr. Habimana Jean Baptiste, ukuriye ibyo bitaro yadutangarije ko bakiriye abantu 17 muri bo harimo batatu bakomeretse cyane bakomeza kwitaho.

Ngo hari abandi babiri bajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri ariko tutabashije kumenya uko bameze.
Uretse abakomeretse mu mutwe no mu maso, abandi bagize imvune zitandukanye ariko zidakomeye ku buryo bamwe bahise bataha. Muri iyi mpanuka harimo n’umwana w’uruhinja rw’amezi atandatu wavuyemo ari muzima.
Umwe mu bari muri iyo modoka witwa Uwingabire Joyeuse wakomeretse mu mutwe no ku kaboko yabwiye Kigali Today ko impanuka yatewe n’ubunyerere bwatewe n’imvura n’umuvuduko.
Ati: “Icya mbere, ni ubunyerere kuko imvura yari imaze kugwa, ikindi, yari ifite speed [umuvuduko] none iza kugera ahantu hasa na hari ibitaka bisa n’inombe akubitamo n’ukwihuta n’iki ananirwa kuyigarura agenda agonga igiti cy’inturusu…”.

Amapine yose y’inyuma agaragara ko ashaje cyane, bikaba bikekwa ko na yo yagize uruhare muri iyo mpanuka.
Dukumuremyi Theophile na we wari muri coaster wakomeretse cyane mu mutwe, yavuze ko bavuye i Musanze bihuta bageze i Buranga bashaka gucaho coaster ya Virunga ariko ntibyamukundira kubera ikamyo yaturutse imbere, ngo bamanutse benda kugera ku Karere bahura n’igihu bagenda buhoro.
Yongeraho ko iyo modoka yirukaga isa n’iri gusiganwa n’iya Virunga kandi n’abagenzi bari bagiye kurangura bashaka kugera vuba, bityo bigatera n’umushoferi kwiruka.

Iyo modoka ifite puraki RAB 657 R yagonze ibiti bibiri iragenda igusha urubavu rumwe, ibirahuri by’imbere n’inyuma no ku ruhande birameneka iranahombana. Umushoferi wayo ngo yahise ava mu modoka ariruka, bivuga ko yateze indi modoka aragenda.
Mu byumweru bibiri bishize, impanuka ya tagisi yabereye muri aka karere yahitanye abantu batatu, abandi umunani barakomereka bajyanwa mu bitaro.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abobantu imna ibakize
uriya muntu waruri muririya Quasteur yabisobanuye neza. impanuka yatewe nubunyerere bwumuhanda,n’umuvuduko. hakabaho n’amapine yinyuma koko agaragara ko yarashaje .kubirebana numuvuduko n’abagenzi babifitemwo uruhari kuberako abenshi mugitondo baba bihutira kujya kukazi no muzindi gahunda zigendana n’amasaha. bakaba bumva shoferi yihuse byabafasha ariyo mpamvu batamubuza kwihuta. yego.abamukoresha baba bamutegetse amaturu agomba guhora ariko natwa Abagenzi tuba tubifitemwo uruhari kunyungu zacu.ubwo rero ntitwarenganya shoferi ngo niwe wenyine ufite uruhari kumpanuka ibaye.kandi Police ishinzwe umutekano wo mumuhanda nayo ntikigenzura amapine kenshi . ubwo rero banyirazo bakora nkabategaji(gukorera kujisho)batega Police iyo babonye ibyibagiwe bakazaba bahindura igihe Contrevention izazira cyangwa bagiye muri control technique.ayamapine bakaba bayashyize muzindi gahunda.ndumva gahomba kubaho ubufatanye bwimpande zose mugukumira impanuka nkizo .
abanyarwanda bakwiye kumenya kwikunda: UMUSHOFERI YIRUKA AKAREZA BAKIHAMAGARIRA POLICE bakirimwo kugenda, nr ya polici ni ubuntu kuki abashoferi babatwara nkibyatsi nabo bakemera. Muge mumenya ko shoferiwe we aba ashaka kugira tours nyinshi bishoboka!!!!