Byumba: Hatoraguwe umurambo w’umugabo

Umurambo w’umugabo watoraguwe mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi tariki 10/02/2014 ariko bayobewe uwo ari we kuko nta cyangombwa bamusanganye.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko basanze yari yakomeretse mu mutwe ndetse n’igiti bamukubise bakakibona hafi yaho yari aryamye, ariko mu byo babonye byose nta cyangombwa bamusanganye.

Ikintu babashije kubona ngo ni terefone nayo itari ifite sim card ariko babashije kubona numero yasigaye kuri iyo terefone bayihamagaye bitabwa n’umuntu avuga ko ari uwo mu karere ka Gatsibo.

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yahise ijyana iyo terefone ku biro bikuru bya MTN basanga ni iy’uwitwa Kamana Felicien.

Umurambo uracyari mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Byumba hakaba hategerejwe kumenya umuryango we, n’inzego z’umutekano nazo zigakomeza gukora iperereza ku bamwishe.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka