Virginie Mukandayisabye wo mu mumurenge wa Nyabitekeri mu kagari ka Mariba ho mu mudugudu wa Nyarusange ngo amaze amezi icyenda agenda acumbika mu ngo z’abandi kubera gutinya umutekano muke ukomoka ku muryango we.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADAF) b’akarere ka Gicumbi riramurika ibintu bitandukanye abafatanyabikorwa b’ako karere bafasha mu iterambere ryako. Iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu ryatangiye tariki 26/07/2013
Hagiyeho itsinda rigamije gusuzuma ibyangombwa bisabwa abaturage mu bigo bya Leta kugira ngo ibyo bizagaragara ko bibangamira abaturage bikanabatinza mu kubona serivisi bifuza mu buryo bwihuse bikurweho.
Imurikagurisha mpuzamahanga ryatangijwe i Kigali kuri uyu kane tariki 25/07/2013, rigaragazwa nk’igipimo cyo gusuzuma imizamukire y’ubukungu bw’igihugu ndetse no gutsura umubano n’amahanga mu bijyanye n’ubukungu, nk’uko Guverinoma n’inzego z’abikorera mu Rwanda babitangaje.
Ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kumiturire (UN Habitat), akarere ka Ngororero kagiye gutangira gahunda yo kwita ku mijyi no kuvugurura imiturire ndetse no gucunga neza ubutaka.
Kuva saa mbiri z’ijoro tariki 24 kugeza tariki 26/07/2013 amashyamba yo mu midugudu 11 yo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza akomeje kwibasirwa n’inkongi y’umuriro yatewe n’umuturage witwa Hakizimana Aloys watwikaga amakara rwihishwa nta burenganzira abifitiye.
Guhera tariki 31/07/2013 abacururiza mu mazu yubatse ku buryo butagezweho rwagati mu mugi wa Butare bamenyeshejwe ko batazongera kuyakoreramo, ahubwo bakimukira mu mazu mashyashya yuzuye muri uyu mugi.
Abagororwa 109 bo muri gereza ya Nyanza bahawe impamyabumenyi ziri ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’inyigisho y’igitabo cya Bibiliya kugira ngo ubwo bazaba barangije ibihano bakatiwe n’inkiko bazavemo abavugabutumwa, abapasiteri n’abandi bakozi b’Imana.
Ubushakashatsi bwakozwe na VoucherCodesPro bwagaragaje ko 62% by’abagore bitaba telefone zabo n’ubwo baba bari mu rukundo n’abo bashatse, mu gihe abagabo bemeje ibi ari 42%.
Mu gihe Éric Holder w’imyaka 44 na mukase Élisabeth Lorentz w’imyaka 47 barimo bitegura gusezerana imbere y’ubuyobozi tariki 27/07/2013, amabwiriza aturuka mu biro bya perezida w’Ubufaransa Francois Hollande, yavuze ko aba bantu batagomba gusezerana kuko bafitanye isano ya hafi.
Kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013, korali Siloam y’abanyeshuri b’i Karambi mu Ntara y’Amajyepfo yateguye igiterane mu mugi wa Kigali cyo kumurika amashusho y’indirimbo zabo.
Umuhanzikazi Ingabire Irene Kamanzi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Gaby, aritegura kujya kumurikira Abarundi alubumu ye ya mbere yise “Ungirira Neza” mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi be bo mu Burundi cyane ko ahafite benshi.
Mu gihe imirimo yose ijyanye no kubaka ndetse n’amamashini atunganya imyanda ikabyazwa ibibiriti bya brike ndetse n’ibindi yahageze, uruganda rubyaza umusaruro imyanda ikurwamo ibindi rugiye kumara umwaka rwuzuye ariko rudatangira gukora.
Nyuma y’imyaka myinshi abaganga n’abashakashatsi batumvikana ku mumaro w’urugingo rwitwa appendix cyangwa appendice mu cyongereza n’igifaransa, ubu abashakashatsi bo muri Amerika baratangaza ko batahuye ko urwo rugingo rumeze nk’agafuka gato rufite akamaro ko kubika microbes umubiri w’umuntu wakenera gukoresha nyuma (…)
Mu minsi ibiri ikurikirana mu karere ka Karongi hamaze gupfa abantu babili mu mirenge itandukanye, kandi bose bikavugwa ko bishwe n’abantu bo mu miryango yabo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo, asanga harabaye ibiganiro byinshi ku kibazo cya Congo, ku buryo noneho abantu bakwiye gutangira ibikorwa bifatika bigamije kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) mu karere ka Muhanga, Anastasie Urusaro, aratangaza ko ibimina biza ku isonga mu kongera umubare w’abakoresha ubwisungane mu kwivuza muri aka karere.
Abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kenya Mount Kenya nabo bakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri zo gufasha kubakira batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, arasaba abagore bo mu murenge wa Gatsata babashije kwiteza imbere nyuma yo kuva mu mirimo yabandagazaga mu muhanda, gufasha bagenzi babo batarabona ayo mahirwe kugira ngo nabo bazamuke.
Hoteri ikomeye yo mu mujyi wa Vienne muri Autriche yitwa Sacher Hotel igiye gushyiraho ibyumba n’abakozi bashinzwe gutanga serivisi ku mbwa z’abakiriya bagana iyo hoteri.
Igitaramo kiswe “Traffic Lights Party” kizabera mu mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru ngo kigamije kwishimira amabara y’imyenda abantu bamwe bambara ariko batazi icyo asobanura.
Koperative Umurenge SACCO ya Kagano mu karere ka Nyamasheke yatangiye mu mwaka wa 2009 itira ibiro byo gukoreramo, kuri uyu wa 25/07/2013 yatashye inyubako yayo yuzuye itwaye miliyoni zisaga 23 kandi ifite “Guichet Mobile” yorohereza abanyamuryango bayo kubitsa no kubikuza badakoze ingendo ndende.
Inzego za polisi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo zatahuye abagabo bane barimo umwe wari warashoboye kwigana ijwi rya perezida w’icyo gihugu Joseph Kabila akarikoresha mu bikorwa by’ubwambuzi bakoraga bambura abacuruzi amamiliyoni y’amadolari mu izina rya Perezida Kabila.
Saa tatu z’igitondo cya tariki 25/07/2013 mu murima wa Kabayiza Emmanuel mu kagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, hatoraguwe gerenade ebyiri zo mu bwoko bwa Tortoise zitwikirijeho utwatsi.
Abayobozi b’akarere ka Rwamagana baravuga ko noneho bizeye kuzaserukana umwanya mwiza mu kwesa imihigo 48 bari bahigiye Perezida wa Repubulika, dore ko mu myaka yashize ako karere kakunze kuza mu myanya iri inyuma ya 20.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi, Mukabalisa Simbi Dative, aragira inama abagabo kutagira ipfunwe ryo kwitabaza Police igihe abagore babahohoteye kuko nabo ngo bimaze kugaragara ko bajya bakubitwa n’abagore.
Kuva imirwano yakongera kubura mu nkengero z’umujyi wa Goma, Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri uwo mujyi kimwe n’abajya kurangura yo bavuga ko bahagaritse ibikorwa byabo kubera gutinya ihohoterwa.
Ababyeyi n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Gatizo, barashima igikorwa cyo gutoza abana isuku y’amenyo no gukaraba intoki, Umunyakoreya y’Epfo HWANG MIN-HE, uzwi ku izina rya URUMURI, yafashijemo iki kigo mu gihe cy’imyaka ibiri.
Mu minsi itari myinshi servisi za Gasutamo ndetse n’iz’Abunganira abacuruzi muri Gasutamo (Clearing Agencies) zo muri Uganda n’u Rwanda zizaba zifite abakozi ku Cyambu cya Mombasa.
Dusabeyezu Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kane ku ishuri ryisumbuye rya Kabona riherereye mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro yabuze mu kigo tariki 07/07/2013, umurambo we uboneka tariki 23/07/2013 mu musarani utagikoreshwa hafi y’aho yari acumbitse hanze y’ikigo.
Abaganga b’Abahindi bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 24/07/2013 aho bari kuvura zimwe mu ndwara n’ibibazo byasabaga umurwayi gufata indege bakajya hanze.
Uruganda Brasserie des Milles Collines (BMC) rusanzwe rukora inzoga ya Skol rwashyize ahagaragara inzoga nshya rwise Virunga Mist. Iyo nzoga ishobora kunywebwa n’abarwayi ba diyabete yamuritswe mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24/07/2013.
Imirenge ya Gisozi na Ndera yo mu karere ka Gasabo irizera gukomeza iterambere ishyiraho ibikorwa bitandukanye nk’amazu y’ubucuruzi, mu gihe aka karere nako kemeza ko iyo gahunda ari nziza kuko izinjiza imisoro izazamura akarere n’igihugu muri rusange.
Nyuma y’uko hafunguwe iguriro cyangwa Selling Point mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo abarikoreramo barifuza ko amasoko mato mato arikikije yashyirwa muri iyi nyubako bakagwiza imbaraga.
Umurambo w’umwana w’imyaka 12 wo mu mudugudu wa Mbogo mu kagari ka Butare mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke wataruwe mu Kiyaga cya Kivu kuri uyu wa 24/07/2013 nyuma y’uko yari yarohamye ku wa 22/07/2013 ubwo yari yajyanye n’abandi bana “kurya umunyenga mu bwato”, ariko bukaza kurohama.
Mu igenzura ry’imihigo y’akarere ka Rubavu 2012-2013, ubuyobozi bw’ako karere bwagaragaje imbogamizi buhura nayo irimo kuba bamwe mu baturage batitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kubera gukoresha imiti ya magendu bagura mu mujyi wa Goma.
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza ngo baramutse babonye inyoroshya ngendo barushaho kunoza akazi ka bo, nk’uko bivugwa na Tuyisenge Emmanuel uhagarariye abajyanama b’ubuzima muri uwo murenge.
Ikipe y’igihugu Amavubi, mu myitozo irimo mu karere ka Rubavu, kuwa kabiri tariki 23/07/2013, yakinnye umukino wa gicuti n’abakinnyi bakomoka muri ako karere, maze ibatsinda igitego 1-0.
Umukecuru w’imyaka 72 witwa Adela Nyiraruvugo utuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke amaze imyaka itatu arwaye indwara isa n’ibisazi kandi ikagaragaza ibimenyetso by’amashitani.
Abayobozi b’ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko mu nama y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), bateraniye i Kigali kuva 24-25/07/2013, aho bajya impaka ku myanzuro bazashyikiriza abakuru b’ibihugu byabo, basaba ko habaho gukemura mu buryo bwa politiki, amakimbirane n’intambara bibera mu bihugu bigize ICGLR.
Bernard Munyagishari wayoboraga MRND ku Gisenyi akaba yari afungiye ku rukiko mpuzamahanga mpanabayaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) yoherejwe kuburanira mu Rwanda. Yagejejwe i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 24/7/2013, ahagana saa 17h15.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bakobwa b’abangavu (Junior), izaba iri mu itsinda rya mbere (Poule A) ririmo igihanganye Angola, mu gikombe cya Afurika cy’abakiri bato (Junior) kizabera muri Congo Brazzaville kuva tariki 20/08/2013.
Akarere ka Gasabo n’abafatanya bikorwa bako biyemeje ko igihembwe cy’ihinga gitangirana n’ukwezi kwa cyenda kigomba kurangwamo impinduka nshya mu buhinzi n’ubworozi muri aka karere gasa nk’aho kasigaye inyuma muri ibyo bice.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24/07/2013 mu Karere ka Gakenke hatangijwe ku mugaragaro umushinga “Umugore arumvwa” wa Care International ifatanyije na Haguruka ugamije kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abadage bo mu kigo cya MDH AG Mamisch Dental Health bemereye Ibitaro by’akarere ka Nyanza inkunga yo kuvugurura serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo yari isanzwe ikorera muri ibyo bitaro ariko nta bikoresho bihagije ifite.
Umuryango w’Abibumbye wagaragaje icyizere ufitiye u Rwanda muri gahunda z’ubukungu, uhuriza hamwe inkunga zanyuraga mu miryango yayo itandukanye. Ku ikubitiro watanze miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika azakoreshwa mu myaka itanu.
Niyodusenga Christine ufite imyaka 10 na Uwamahoro Chance w’imyaka 7 bose bo mu kagali ka cyome mu murenge wa Gatumba akarere ka Ngororero bitabye Imana saa munani tariki 24/07/2013, baguye mu mugezi wa Nyabarongo.
Kompanyi ikora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu yitwa RGL (Rwanda Garden and Landscaping Security Company) igiye gutanga akazi ku bantu 200 bavuye ku rugerero bazwi ku izina ry’Inkeragutabara, mu bikorwa byo gucunga umutekano.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwavuje umugore wari umaze imyaka itari mike afatwa na benshi nk’umurwayi wo mu mutwe, aho bakundaga kumwita umusazi, aza gukira none ubu abayeho nk’abandi bose.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, Dr. Alphonse Muvunyi, avuga ko indwara z’amenyo ari zo ziza ku isonga mu zo abarwayi bivuriza muri ibyo bitaro, kuko zihariye 38%.