Mu muhango wo kwisuzuma no gushyira umukono ku bizagerwaho mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014, Perezida Paul Kagame yishimiye ko Abanyarwanda bagaragaza ubushake bwo kwikemurira ibibazo; ariko akaba yanenze uburyo uturere twiha amanota menshi atajyanye n’ibikorwa biboneka.
Kuri uyu wa 13 Nzeli 2013, Inteko rusange y’Umutwe wa Sena yateranye mu gihembwe kidasanzwe iyobowe na Perezida wa Sena Dr. Ntawukuliryayo Jean Damascène yemeje abayobozi mu bakandida yari yashyikirijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu nzego nkuru z’ubutabera.
Eric Ndayishimiye wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aratangaza ko nyuma yo gukora ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko yaje gusanga akwiye gukomeza mu nteko kuvugira bagenzi be bakiri bato.
Ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije mu nkengero z’inkambi ya Gihembe iri mu karere ka Gicumbi ngo kigomba gufatirwa ingamba byihuse kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abatuye muri iyo nkambi mu kaga ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo.
Umunyarwandakazi Josephine Mukabera urimo gukorera Impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’Uburinganire (PHD in gender studies) muri Seoul National University mu gihugu cya Koreya y’Epfo yegukanye umwanya wa mbere mu banyeshuri basaga 100 bari bitabiriye amarushanwa ku iterambere ry’Afurika.
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) kuri uyu wa kane taliki 12/9/2013 ryari mu karere ka Rubavu rigeza ku baturage imigambi ribafitiye mu gihe baritoreye kujya mu nteko ishingamategeko.
Ubwo ryiyamamazaga mu karere ka Rubavu tariki 12/09/2013, ishyaka PS-Imberakuri ryagaragarije Abanyarubavu ko ryashaka uburyo abanyeshuri biga muri Kaminuza batishoboye boroherezwa bakwiga.
Ababyeyi n’urubyiruko bo mu Murenge wa Gishamvu ho mu Karere ka Huye, ntibavuga rumwe ku myambarire y’abana b’abakobwa ndetse no ku muco wo kumvira ababyeyi. Ababyeyi bavuga ko urubyiruko rwataye umuco, naho urubyiruko rukavuga ko rugendana n’ibigezweho, kuko ari igihe cyabo.
Point d’Ecoute, Umuryango ufasha abana bo mu muhanda ndetse n’abatishoboye ukaba ufite n’ibikorwa mu karere ka Ngororero uravuga ko inzego zitandukanye uhereye ku babyeyi bashyize ubushake mu guha abana uburere bwiza, ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyacika burundu.
Nyuma y’aho amakompanyi ya GMC (Gatumba Mining Concession) na NRD (Natural Resources Development) akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agaragayemo ibibazo ndetse bimwe mu bikorwa byayo bigahagarara, Minisiteri y’Umutungo Kamere irimo kubera uburyo byakemuka.
Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’ abaturage (PSD) ryiyemereye abatuye akarere ka Gisagara gushyiraho ikigega gifasha abahinzi n’ aborozi.
Uzabakiriho Yahaya utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bita rasita kubera ko afite imisatsi iboshye ku mutwe we avuga ko abenshi bakomeje kumwibeshyaho bavuga ko guhinga bitamubereye nyamara ngo we nta cyamutandukanya n’uwo murimo kuko umutungiye umuryango.
Umugore witwa Musanibawo Beatrice, avuga ko ubwo umwana we yatsindaga ikizamini cy’umwaka wa gatatu wisumbuye yagize ubwoba bwinshi kuko yumvaga atazabasha kumurihira ngo akomeze, kandi umubyeyi wese asabwa kujyana umwana we mu ishuri.
Bamwe mu batuye umujyi wa Musanze, bavuga ko byinshi mu bibazo bibonekamo mu mitangire ya serivisi buturuka ku kugira abakozi bacye, ndetse no kutihuta mu mitangire ya serivisi y’inzego zimwe na zimwe.
Mukamurenzi Beatrice, Yandokoreye Speciose n’umugabo witwa Hakizimana Deni bo mu murenge wa Gitambi bakekwaho kwivugana umusaza Nyirinkwaya Rudoviko ngo kuko bamukuye mu kabari ku ngufu bagenda bamukurura bavuga ko bashaka kumujyana mu rugo kuko ngo yari yasinze cyane .
Abantu 50 barimo abahoze mu yindi mitwe ya politike bo mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma, biyemeje kuba abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi ,nyuma yo kumva ibikorwa byiza n’imigambi ya FPR mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite bayo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013, uwitwa Niyonshuti yafatanywe inka y’injurano agiye kuyigurisha mu isoko ry’amatungo mu karere ka Ruhango rirema buri wa Gatanu wa buri cyumweru.
Abayobozi bagize ubunyamabanga buhoraho bw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) basuye Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu karere ka Kirehe barabihanganisha.
Impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zegerejwe ishami rya Polisi rizazifasha guhabwa serivisi biboroheye ndetse no gucungirwa umutekano ndetse bareba inkangu ziterwa n’amazi aturuka ku mazu y’inkambi.
Abaturage biganjemo abo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bitabiriye kwamamaza FPR-Inkotanyi tariki 11/09/2013 bibukijwe bimwe mu byo FPR yabagejejeho ndetse na bimwe mu byo ibateganyiriza, maze na bo biyemeza kuzayihundagazaho amajwi mu matora y’abadepite ateganyijwe tariki 16/09/2013.
Col. Laurent Serubuga wabaye umugaba mukuru wungirije w’ingabo zatsinzwe (ex-FAR) yarekuwe by’agateganyo n’urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa 12/09/2013, nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yo muri 1994.
Abagabo bane bo mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Ruhunde, akarere ka Burera, bashinjwa gufatanwa ikiyobyabwenge cya kanyanga baciriwe urubanza imbere y’imbaga y’abaturage batuye muri ako gace.
Kaminuza ya Vision International yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yahaye Perezida wa Repubulika Paul Kagame impamyabumenyi ihanitse yo ku rwego rwa Doctorat y’icyubahiro nk’igihembo cy’uko ubuyobozi bwe hari aho bwakuye u Rwanda none rukaba ruri kugaragaza icyerekezo mu iterambere.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bahamije ko bazatora uwo muryango mu matora y’abadepite azaba tariki 16/09/2013 ariko kandi banayiha inshingano z’ibyo ugomba kubagezaho muri manda y’abadepite igiye gutorerwa.
Hirya no hino mu Karere ka Huye, cyane cyane mu mahuriro y’imihanda, hubatswe udukuta twanditseho indangagaciro na kirazira. Ngo ni ibicumbi by’indangagaciro. Uretse amagambo yanditseho, bimwe muri ibi bicumbi binariho amashusho cyangwa ibishushanyo bya bimwe mu biranga umuco nyarwanda.
Inzego nkuru z’igihugu zishinzwe umutekano, ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, zashyizeho ihuriro ku nshuro ya kabiri ryiswe JRLOS, rigamije guha abaturage ubutabera, ubwiyunge n’amahoro, mu rwego rwo kubafasha gukora bagamije kugera ku ntego z’ubukungu za EDPRS2.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abagore basanzwe bacururiza mu muhanda mu buryo butemewe bazwi nka “Bazunguzage”, bakoze ibiganiro byo gushakira umuti ibibazo byatumaga babangamirana ahubwo biyemeza gushaka icyabazamura.
Umukobwa w’imyaka 18 witwa Afuwah Namata ukomoka mu Karere ka Masaka mu gihugu cya Uganda yakatiwe igifungo cy’amasaha atandatu mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma yo kwica se amuziza ko yamusambanyaga ku ngufu.
Biramenyerewe ko ahantu hahurira abantu benshi urugero nko mu tubari, mu mahoteli no mu misarane rusange hashyirwa udukingirizo mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwirinda SIDA, ariko mu mujyi wa Kibuye usanga ibyagenewe gushyirwamo udukingirizo duherukamo muri rimwe.
Kuwa gatandatu tariki 14/09/2013, nibwo abahanzi b’abanyarwanda bahatanira kwegukana insinzi muri Groove Awards bazamenyekana, urutonde rwabo rukaba ruzamenyekana mu kiganiro abategura aya marushanwa hano mu Rwanda bazagirana n’abanyamakuru.
Umukobwa wari umaze iminsi itatu ashatse umugabo yamutaye ajya kurwaza undi musore w’imyaka 25 bakundanaga ariko akaza kurwara akajya mu bitaro bya Nyagatare kubera yumvise ko uwo mukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo.
Itsinda ry’abaririmbyi ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera mu mujyi wa Nice, ryamaze gutsinda icyiciro cya mbere cy’amarushanwa, rikaba rikomeje guhatanira umwanya wa mbere.
Tariki 11/09/2013, muri Kenya havumbuwe amazi ari mu kuzimu, ahantu ubusanzwe hari ubutayu. Ayo mazi ngo akubye inshuro 10 amazi yose yabonekaga muri Kenya.
Ishyaka rharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ririzeza abatuye amayaga ko rizakorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo umusaruro w’imyumbati yera cyane mu turere twa Ruhango na Kamonyi wiyongere, abahinzi bayo babone inyungu igaragara, kandi uruganda rutunganya imyumbati rukorera ku Rutabo mu Murenge wa Kinazi (…)
Urukiko ruca imanza z’imbonezamubano rw’i Lons-le-Saunier ho mu Bufaransa, rwahamije kuwa gatatu umworozi w’ingurube icyaha cyo kuba atararinze ubumuga bwo kutumva umukozi wakoraga mu biraro by’ingurube ze.
Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) rirasaba abaturage bo mu karere ka Bugesera kuzaritora mu matora y’abadepite azaba tariki 16/09/2013, kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Nyuma y’amezi ane Abanyecongo bakoresha ururima rw’Ikinyarwanda batwikiwe urusengero rwabo rwa Methodiste Libre ruherereye i Bukavu , tariki 10/09/2013, polisi yoherejwe kugota ikibanza basengeramo.
Umuryango Rwanda Women Network uri muri gahunda zo kurwanya imitangire mibi ya serivisi ihabwa abantu bahura n’ihohoterwa ikoresheje uburyo bwiswe ikarita suzuma mikorere ifatanyije n’umjuryango mpuzamahanga Care International.
Umukandida depite wigenga Mwenedata Girbert, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Ngoma, tariki 11/09/2013, yatangaje ko we atagura amajwi kuko kugura amajwi utagatorwa udashoboye byaba ari nko kugambanira igihugu.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye urusengero rwari rumaze kuzura rwa ADEPR Gahurire, paruwase ya Kibungo, uyu muyaga unagusha igiti mu muhanda kirawufunga kuri uyu wa 11/09/2013 mu masha ya saa kumi n’igice.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Mukingo bamamaje abakandida-depite b’ishyaka ryabo tariki 11/09/2013 barangije banashyiraho umwihariko wo guha abana amata, koroza inka n’ihene abatazifite ndetse banishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, nyuma yo gusezererwa , kuri uyu wa gatatu yakinnye umukino wa nyuma mu itsinda, inganya na Congo Brazzaville igitego 1-1.
Umuhanzi Germain Hagumakubaho uririmba indirimbo zihimbaza Imana agiye kumurika ku mugaragaro album y’indirimbo ze yise “Iyo utaza kwitanga simba nkiriho”. Iyi Album agiye kuyimurika nyuma y’imyaka igera kuri ibiri arimo ayikoraho.
Nyirangizwenimana Claudine uvuka mu kagari ka Biruyi, umurenge wa Mushonyi, akarere ka Rutsiro, yashyikirijwe umuryango we tariki 07/09/2013, kandi uwo muryango wari uzi ko yitabye Imana.
Abajyanama babiri baheruka gutorerwa guhagararira imirenge ya bo mu Nama Njyanama y’akarere ka Kamonyi, barahiriye kuzubahiriza inshingano z’ubujyanama n’ubuvugizi imbere y’ubuyobozi bw’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Abantu batanu bose bo mu karere ka Nyagatare bapfuye bazize impanuka ya moto zari zikoreye ibiti byitwa Kabaruka mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2013.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwamurikiye abanyamakuru abapolisi 34 bakurikiranyweho icyaha cyo kurya ruswa. Iki cyaha bagikoze hagati y’ukwezi kwa Gatanu n’ukwa Cyenda uyu mwaka, nk’uko Umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare yabitangaje.
Umuryango Never Again Rwanda wahurije hamwe abanyamakuru baturitse hirya no hino mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bashyiraho ihuriro rigamije kuvuganira ko amahoro yaboneka muri aka karere.
Ishyaka PSD riravuga ko risanga igihe kigeze ngo imyanya 30% abagore bagenerwa mu nteko ishinga amategeko iveho, ahubwo abagore bajye batorerwa ku malisiti y’imitwe ya politiki mu buringanire busesuye.
Sezikeye Vincent utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, ngo atewe agahinda no kuba abajura baribye inka ye y’inzungu ihaka maze bakayibaga inyama bakazigurisha kandi yari imufatiye runini umuryango we.