Nyanza: Abakeba babiri bakubiswe n’inkuba batera intabire
Murekatete Josiane na Mubandakazi Marie Claire bari batuye mu mudugudu wa Nyarurama mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bakubiswe n’inkuba tariki 11/02/2014 ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa barimo batera intabire bombi bahita bapfa.
Ibyo byabaye nyuma y’uko abo bagore b’abakeba barimo batera intabire n’uko imvura itangiye kugwa bajya kugama munsi y’igiti ari naho inkuba yabasanze ikabakubita bagahita bapfa ako kanya; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Bwana Kayigambire Theophile.
Agira ati: “Ubusanzwe birabujijwe kugama munsi y’igiti imvura irimo kugwa cyangwa hari ibitonyaga byayo kuko inkuba ikunda kuhakubita abo ihasanze ikabahitana”.
Yakomeje asaba abantu kwirinda kugama munsi y’ibiti cyane cyane kubo imvura igwa barimo guhinga bakabura aho bayikinga. Ati: “Ni kenshi dukangurira abaturage kubyirinda ariko buriya turakomeza kubibakangurira kuko kwigisha ari uguhozaho” .
Aba bagore bombi bari abakeba bapfuye bakubiswe n’inkuba bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 40 na 45 y’amavuko bakaba bari ab’umugabo umwe witwa Uzabakiriho Adiel utuye mu murenge wa Kibilizi nk’uko umuyobozi w’uwo murenge Bwana Kayigambire Theophile abihamya.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|