Bugesera: Umugore yishe umugabo we amukubise igiti mu mutwe

Umugore witwa Mutimukwe Clemantine w’imyaka 26 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha nyuma yo kwica umugabo we Niyomugabo Innocent w’imyaka 29 y’amavuko amukubise igiti mu mutwe.

Mutimukwe yabanaga n’umugabo we mu murenge wa Mareba mu kagari ka Bushenge mu mudugudu wa Mayange mu karere ka Bugesera, ibyo bikaba byabaye mu ijoro rishyira tariki 12/2/2014 nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba, Sebatware Magellan abivuga.

Yagize ati “amakuru dufite ni ay’uko uyu mugabo yatashye maze ageze mu rugo agirana ubushyamirane n’umugore aribyo byaje gutuma bagirana intonganya maze bararwana nibwo umugore yahise afata igiti cy’umwase maze agikubita umugabo we mu mutwe ahita yikubita hasi”.

Uyu mugabo yahise yihutishwa ajyanwa kwa muganga ariko yitabye Imana ataragerayo kuko yaguye mu nzira, ubu umurambo we ukaba ari mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata aho ukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba, Sebatware Magellan, asaba abaturage ko batagomba kugirana ubushyamirane butuma bagera aho bavutsanya ubuzima ahubwo akaba asaba abafitanye ibibazo ko bagomba kwegera ubuyobozi bukabakemurira ibibazo.

Nyakwigendera Nyiyomugabo Innocent yitabye Imana nta mwana n’umwe yabyaranye na Mutimukwe kuko bari bamaranye igihe gito babana, umugore we wa mbere yari yaramwirukanye niko gushaka uwa kabiri ariwe umwiyiciye.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imwakire mu bayo! Ntawurusimbuka rwamubonye! Yizaniye ikishi.Bibaye impamo ibya wa mugani ngo," Wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri"

ENMugabo yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka