Mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu Busuwisi (Switzeland) kuri uyu wa 12/08/2013, Oprah Winfrey yasobanuye ko amagambo yavugiye mu iduka ricuruza ibikapu by’abahgore, atari agamije guteza impagarara zakuruwe n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.
Guhingira ku gihe no kugira umuco wo kuhira imyaka mu gihe izuba ribaye ryinshi, nibyo bisabwa abakora ibikorwa by’ubuhinzi ngo kuko bizafasha mu kwirinda igihombo abahinzi bagira iyo imvura ibaye nke.
Iyaremye Yves, umukinnyi wa filime ndetse n’umwanditsi wazo, ukomoka mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, atangaza ko kuba yarabonye igihembo muri REMO Awards, kubera amafilime akora byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza (RGB), cyashyikirije ibyangombwa amashyaka 11 yemerewe gukorera mu Rwanda bigaragaza ko akurikije amabwiriza agenga itegeko ngenga ringenga amashyaka mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13/08/2013, abasore batatu batawe muri yombi bakekwaho gutera mu rugo umugore utwite inda y’amezi atandatu agwirwa n’urugi bituma ava amaraso, banamwiba ibiro 50 by’ibishyimbo.
Yaramba Jean Marie Vianney wari umuyobozi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe ruherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13/08/2013 aguye iwe mu rugo.
Abajura bitwikiriye ijoro maze bacukura inzu y’uwitwa Maniraho Jean Baptiste utuye mu mu Kagari ka Murama ho mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera maze bararicucura karahava.
Abanyarwanda 10 bageze ku mupaka wa Rusizi I mugitondo cyo kuwa 13/08/2013 bava muri Congo aho ngo bari bamaze imyaka hafi 20 bamerewe nabi n’imibereho mibi.
Muhire James w’imyaka 25 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro rishyira tariki 13/08/2013 ashaka kwiba Koperative Umurenge SACCO ya Shangi yo mu karere ka Nyamasheke.
Inama Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yagiranye n’abayobozi b’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, yanzuye ko abafite ubutaka bupfa ubusa bazajya basanga bwarahinzweho n’abandi bantu, mu gihe bo nta bushake bwo kububyaza umusaruro bagaragaza.
Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko nyuma y’imyaka hafi 20 mu Rwanda habaye Jenoside yashegeshe igihugu mu nzego zose, ubu ngo u Rwanda ruri mu nzira y’iterambere ridashidikanywaho rubicyesha perezida Paul Kagame.
Ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’inganda zatewe inkunga na banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD) byagaragaye ko BRD imaze kugera kuri byinshi birimo no kwibaruka inganda zikomeye.
Inama y’igihugu y’urubyiruko iratangaza ko ku isi hose urubyiruko ruhunga ibihugu bikenye rugana mu bihugu bikize rugera kuri miliyoni 175, muri aba 30% bakaba ari urubyiruko rukomoka muri Afurika.
Bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakomoka mu majyaruguru y’u Rwanda baravuga ko mu gihe cyose bamaze muri icyo gihugu batigeze bafatwa neza, kuko babayeho mu buzima bwo kwirukanwa aho bagendaga batura hose.
Mu isoko ryo mu mujyi wa Butare, hari abacuruzi usanga bafite udufungo duto tw’amabango, umuntu yagereranya n’utwase dutoya. Aya mabango yaka nka buji (bougie/candle), yifashishwa mu gufatisha imbabura.
Gatera Joseph utuye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, akagari ka Nyirangarama, akaba akora umwuga w’ubukorikori butandukanye, avuga ko yinjiza agatubutse kandi ngo atarigeze afata inguzanyo muri banki.
Kuri iki cyumweru tariki 18/08/2013 mu cyumba (Salle) cya Christian Life Assembly (CLA) hazaba igitaramo kimaze kumenyerwa ku izina rya “Praise and Worship Explosion” gitegurwa na Rehoboth Ministries buri mwaka.
Ku wa kane tariki 15/08/2013, Chorale de Kigali izizihiza imyaka 47 imaze ivutse, umunsi mukuru wo kwizihiza iyi sabukuru ukaba uzabanzirizwa na Misa ya saa tanu kuri Katederali Saint Michel i Kigali.
Uwitwa Bizimungu Daniel, utuye mu mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe ho mu murenge wa Nyamiyaga, yakurikiranye umugore we bari batonganye akamuhungira kwa Nyirabukwe, agezeyo baramucika, ahicira undi mugabo wari uhacumbitse, ahita atoroka.
Kuwa gatanu tariki 16/08/2013, mu ishuri rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management) bazatora umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubwenge, imico n’imyifatire ndetse banatore Rudasumbwa mu basore biga muri iri shuri.
Niyibikora Safi, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bakaba nabo bari bari mu bahanzi bahataniraga kwegukana insinzi ya Primus Guma Guma Super Star 3, yatangaje ko yishimiye insinzi ya mugenzi wabo bari bahanganye muri aya marushanwa Riderman, anasaba bagenzi be nabo kuyishimira.
Nyuma y’uko umuhanzi Riderman yegukanye insinzi ya PGGSS 3, byatangiye kuvugwa ko yaba yaribiwe igikombe ngo kubera abafana bagaragaje ko bamwishimiye cyane mu muhango wo gutangaza umuhanzi wegukana insinzi kuwa gatandatu tariki 10/08/2013.
Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko abashinja u Rwanda gufasha abarwanya Leta ya Kongo babihera ku marangamutima no kwirengagiza ukuri kuko ngo nta bimenyetso bibihamya bafite.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ku bufatanye n’ikigo gishinzwe igenzura mikorere (RURA), hamwe n’abashinzwe gutwara abantu; barizeza ko gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizagera no mu mihanda mito mito, ku buryo ngo byafasha abantu kuzigama amafaranga bakoreshaga kuri moto, tagisi ‘voiture’ n’imodoka zabo bwite.
Ubuyobozi bw’itorero Peresibiteriyene mu Rwanda (EPR) burasaba abakrisito n’Abanyarwanda muri rusange gusenga kandi bagakora kugira ngo barusheho kwiteza imbere kuko iyo abakirisitu bafite imibereho myiza bifasha n’itorero gutera imbere.
Mu irushanwa ryasojwe ku cyumweru tariki 11/08/2013 mu gihugu cya Uganda ryateguwe n’ikigo gishinzwe ubwishingizi (National Social Security Fund), ikipe y’abagabo ya Volley ball ya INATEK yatsinze Kenya Administration Police ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.
Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 12/08/2013, ubwo yiteguraga kwerekeza mu gitaramo muri Tanzaniya umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina ry’ubuhanzi Dr. Jose Chameleone yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ifoto ari kumwe na Dr. Kiiza Besigye utavuga rumwe na Museveni.
Minisitiri w’umutungo kamere, Sitanislas Kamanzi, aratangaza ko kubyaza umusaruro umukandara w’ishyamba utandukanya abaturage na pariki y’igihugu ya Nyungwe (buffer zone) bizatanga inyungu ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange, ndetse n’abaturage bahaturiye by’umwihariko.
Mu ijoro rishyira tariki 12/08/2013, Gashugi Charles w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Gikombe mu kagali ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yatwikiye umugore we n’umwana bareraga mu nzu biturutse ku makimbirane bari bafitanye.
Kuri uyu wa mbere tariki 12/08/2013, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, hatashywe ku mugaragaro ikigo kizajya gitanga amasomo ya gisirikare cyahawe izina rya “Gabiro Combat Training Center”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, avuga ko imikorere myiza yagombye kuranga umuyobozi n’umukozi wa Leta hatabayemo kugirira ibirarane abaturage kuko nabyo bishyirwa mu karengane.
Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro rishyira tariki 12/08/2013 bajya guhakura mu mizinga y’abandi bibaviramo kuba bari bagiye gutwika ishyamba riri mu mudugudu wa Gakamba, akagari ka Muringa, umurenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare rwari rumaze amezi 3 rwiga ’imyuga rurarasabwa kwegera ama banki kugirango abe yabafasha kurushaho gukoresha ubumenyi bahawe hagamijwe iterambere.
Abagenerwabikorwa b’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (AVEGA) batuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bavuga ko ubuvugizi bakorerwa n’uyu muryango bwabavanye mu kutishobora bukabageza mu kwigira.
Ubuyobozi bwa Congo bushyinzwe impunzi bwageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere taliki 12/08/2013 gukurikirana ikibazo cy’impunzi 666 z’Abanyecongo bahungiye mu Rwanda kubera intambara yahuje umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo.
Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Amizero riherereye mu karere ka Ruhango, ryatangije gahunda yo kujya rigaburira abana bahiga, mu rwego rwo gufasha ababyeyi babo bajyaga bata imirimo yabo bagiye kubashakira ibyo barya kugirango basubire ku ishuri.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 21, yatsinze iya Fenerbahce amaseti atatu ku busa mu mukino wa gicuti wabereye Istanbul muri Turukiya aho yagiye gukorera imyitozo yitegura igikombe cy’isi kizahabera mu mpera z’uku kwezi.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, burasaba abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri kwifashisha imibare igaragazwa n’iki kigo, mu gihe bakora ubushakashatsi butandukanye.
Umuganga wakoreraga mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa yemereye inzego z’ubushinjacyaha ko arwaye indwara yo kwiba ibyo asanze mu mifuka y’abo asuzuma kandi ngo akaba ayimaranye igihe kirekire.
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi abagabo batatu ibakurikiranyeho ubucuruzi bw’ibishyitsi by’ibiti byitwa imishikiri bari bakuye mu ishyamba rya Gako bashaka kubyambutsa umupaka bakabijyana mu gihugu cya Uganda.
Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi cya Vaccine Research Center muri Leta ya Maryland muri Amerika batangaje ko ubushakashatsi bamaze igihe bagerageza butanga icyizero ko mu myaka mike bazaba babonye urukingo rurinda indwara ya malaria.
Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Norvège yagaragaje ko mu kwezi kwa gatandatu gushize yihinduye umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi ngo abone uko ahura n’abaturage be, ndetse anamenye ubuzima babayemo muri rusange kuko ngo muri tagisi ari ahantu abaturage benshi bavugira ukuri ku buzima babayeho n’ibyo babona.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) kirasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bo mu karere ka Rutsiro gusobanukirwa uburyo bushya bwo gutumizaho ibitabo ikigo kiba gikeneye ndetse bakagenzura niba ibitabo byose byageze ku kigo nk’uko babitumijeho.
Ibigo by’imari baratangaza ko byatangiye kwitegura guhangana n’abashoramari batangiye kwinjira ku isoko ryo mu Rwanda. Bigatangaza ko nta kibazo bazagira mu gihe bafite udushya bakomeza kugenda bazana ku isoko.
Nyirangenzehayo Clementine w’imyaka 33 y’amavuko, yabyaye abana batanu tariki 09/08/2013 ku kigo nderabuzima cya Kizibere mu karere ka Ruhango ariko ku bwamahirwe macye bose bitabye Imana.
Umucuruzi witwa Bisekere François ari mu maboko ya polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cyo kugura imiti ya magendu no kuyicuruza mu baturage nta burenganzira abifitiye.
Gaparata Nzabagwira Elias w’imyaka 41 y’amavuko wo mu mudugudu wa Katabaro, akagari ka Cyimpindu mu murenge wa Kilimbi wo mu karere ka Nyamasheke yiyahuje umugozi mu ijoro rishyira tariki 09/08/2013 nyuma y’uko yari amaze kurwana n’umugore we.
Umusore witwa Kavejuru ahamya ko yakize uburwayi bw’ijisho yari afite kuva mu mwaka wa1995 kugera mu mwaka wa 2012 abikesheje amasengesho ya Padiri Ubald Rugirangoga wo muri Paruwasi wa Mushaka mu karere ka Rusizi.
Umuhanzi Jules Sentore, umwuzukuru wa nyakwigendera Sentore Athanase wameyakanye mu ndirimbo nka "Udatsikira" aratangaza ko agiye gutegura igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere kizaba mu Kwakira 2013.
Abanyamuryango babili bari muri komite ya koperative ihinga ibigori mu murenge wa Murama (KOREMU) bahagaritswe byagateganyo ku buyobozi bw’iyi koperative bakekwaho kunyereza amafaranga arenga ibihumbi 700.