Perezida w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Niyomugabo Romalisi, avuga ko abantu bose bafite ubumuga atariko bahabwa amahirwe amwe.

Agira ati “abantu bazagira ubumuga buri kuva kuri 70 kugeza ku 100% bazahabwa amahirwe yo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, ndetse abandi bishyurirwe igice. Hari n’abazahabwa inyunganirangingo n’insimburangingo ndetse hari n’iteka rya minisitiri w’ubuzima ritegeka ko abantu nk’abo bagomba kunganirwa mu ngendo za ngombwa”.
Abafite ubumuga bazashyirwa mu byiciro bitanu. Igikorwa cyo kubasuzuma kirabera ku bigo nderabuzima biri muri aka karere ka Bugesera.

Kanamugire Jean Bosco ni umwe mu bitabiriye gusuzumwa, yamugaye mu mwaka wa 1996, agendera mu kagare, avuga ko yirwanagaho mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “ubusanzwe umuntu yirwanagaho mu buzima bwe, ariko turabwirwa ko nyuma y’iki gikorwa tuzafashwa mu bintu byinshi birimo nk’ubuvuzi n’ibindi”.
Abaganga 176 nibo bari muri icyo gikorwa cyo gusuzuma no gushyira mu byiciro abantu bafite ubumuga.

Aba baganga bari mu Bugesera baturutse mu gihugu hose, aka karere kafashwe nk’ikitegererezo nyuma yo gusuzuma abafite ubumuga bahatuye, aba baganga bazigabanyamo amatsinda azajya hirya no hino mu gihugu.
Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga iteganya ko abazasuzumwa basaga ibihumbi 500, imibare yatanzwe na minisiteri y’ubuzima nayo iyikesha abajyanama b’ubuzima.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|